December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rusagara Muvunankiko Valens agiye gusohora igitabo yise ‘Intimba y’ineza umusirimu utazwi’

YASUWE 160 

Igitabo “Intimba y’ineza umusirimu utazwi” ni igitabo cy’Umwanditsi Muvunankiko Rusagara Valens kigiye gusohoka mu gihe cya vuba, kikaba kivuga ku mibereho ya bamwe mu bana b’impfubyi barererwa mu miryango y’abo bafitanye isano cyangwa aba barera nk’abishingizi,  ariko bakabafata nabi ntibazirikane ko aribo babyeyi n’abakomeye b’ejo hazaza nk’uko umutwe w’iki gitabo ubisobanura.

Mu kiganiro Muvunankiko Rusagara Valens yagiranye na Rwandanews24 yatangiye avuga aho igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyavuye.

Muvunankiko: Igitekerezo cyo kwandika igitabo cyaje mu mwaka wa 2015.

Umunyamakuru: Watangiye kwandika iki gitabo ryari?

Muvunankiko: Natangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2016 ndangije Kaminuza.

Umunyamakuru: Izina ry’iki gitabo ‘Intimba y’ineza umusirimu utazwi’ rishatse kuvuga iki?

Muvunankiko: – Intimba y’ineza: Intimba ku bantu bazi igicuma, murabizi ko kera ku ruyuzi. Iki gicuma rero iyo kirimo gukura kikaryamira ibuye gikura rya buye ritsikamira ako kantu kakinjiramo imbere kuburyo n’iyo igicuma cyeze ya ntimba yatewe n’ibuye kubera gutsikamira ntibikibuza kuba igicuma n’ubwo gifite ya ntimba cyakuranye kandi gikoreshwa umurimo wacyo kimwe n’ibindi byakuze bikerera ahantu heza.

Ibi ni kimwe no ku muntu. Umwana by’umwihariko ‘impfubyi’ wakuriye mu muryango umufata nabi ukamupyinagaza nk’uko byangendekeye mu mikurire yanjye, aba afite intimba ariko y’ineza kuko n’ubwo umuntu aba abayeho nabi ntibimubuza kugira ibitekerezo byubaka.

  • Umusirimu utazwi: Ni ijambo rifite ubusobanuro bumwe n’umugani w’Ikinyarwanda ugira uti  ‘utazi umukire yima umwa’. Umusirimu utazwi bisobanuye ko umuntu wese agiye azirikana ko umwana arera atazi uwo azaba we mu gihe kizaza yamufata neza kuko ni umusirimu utazwi.

Umunyamakuru: Uretse ubuzima bwawe bwite mu mikurire yawe, hari ikindi cyaba kivugwa muri iki gitabo?

Muvunankiko: Iki gitabo Intimba y’ineza umusirimu utazwi kigizwe n’ibice bine bitanga ubutumwa ku bana b’impfubyi bakuze babayeho nabi, urubyiruko nk’ababyeyi b’ejo hazaza, ababyeyi ndetse n’umuryango nyarwanda.

Umunyamakuru: Watubwira muri macye ubutumwa bugenewe buri cyiciro muri iki gitabo intimba y’ineza umusirimu utazwi?

Muvunankiko:  Ubutumwa bw’Ingenzi nahaye urubyiruko muri ki gitabo bukubiye mu kiwihanganira ibigeragezo cyane ko iyo umuntu yihanganye agera ku ntsinzi.

Mu gihe cya vuba igitabo Intimba y’ineza umusirimu utazwi kizaba cyasohotse

Ubutumwa bureba Ababyeyi b’u Rwanda nyirizina ni uguharanira ishema ry’u Rwanda twahawe n’abakurambere kandi tukarwonka mu ibere ry’ababyeyi bacu!

Ubutumwa navuga bwa  sosiyete nyarwanda ni ukugira umutima utabara no kurengera bene Kanyarwanda, kwigisha abato umuco mwiza w’abanyarwanda, indangagaciro na kirazira mu muryango nyarwanda .

Ikindi navuga kihishe muri iki gitabo ni ibaruwa z’umwimerere zandikiwe abantu batandukanye:

  1. Ibaruwa ifunguye uwabuze Abe yabandikiye
  2. Ibaruwa yandikiwe bene Kanyarerwanda
  3. Ibaruwa nandikiwe uwababajwe n’abe n’izindi zitandukanye kandi zanditse mukinyarwanda cy’umwimerere.

Umunyamakuru: Iki gitabo kizajya ahagaragara ryari?

Muvunankiko: Iki gitabo kiba cyaragiye ahagaragara, ariko nagize imbogamizi z’ubushobozi bucye. Iyo udafite amikoro ahagije iteka kugera ku ntego cyangwa gutera imbere bizamo imbogamizi nyinshi. Nanjye niko byangendekeye, hiyongeraho n’icyorezo cya covid19 kuburyo na bwa bushobozi bucye bwahungabanyijwe  n’ingaruka z’iki cyorezo.

Iki cyorezo kiramutse kigabanyije ubukana tukabona dusubiye mu buzima busanzwe n’ubushobozi bukaboneka, muri Mata 2021 iki gitabo cyaba cyabagezeho n’ubwo hakibura byinshi ngo kirangire.

Umunyamakuru: Ese  igitabo Intimba y’ineza umusirimu utazwi kizatangirwa ubuntu cyangwa kizagurishwa?

Muvunankiko: Igitabo kizaba kigurishwa, ariko kandi kizaba kiri ku giciro cyoroheye buri wese.

Umunyamakuru: Urakoze Muvunankiko.

Muvunankkiko: Murakoze cyane Rwandanews24, kandi ndabashimiye ku buvugizi mukorera abanyarwanda batandukanye bakarenganurwa abandi bakabona ubufasha.

Muvunankiko Rusagara Valens wanditse igitabo intimba y’ineza umusirimu utazwi