December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Inkuba yakubise Abanyeshuri batatu umwe yitaba Imana

YASUWE 100 

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, inkuba yakubise abana b’abanyeshuri 3 bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana. Ubuyobozi bw’umurene buvuga ko iyo nkuba hari n’ibindi yangije.

Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro, ubwo inkuba yakubitaga urugo rw’iwabo w’abo bana, rwegeranye n’Urwunge rw’Amashuri rwa Syiki.

Umwana inkuba yakubise agapfa, ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere yuko ushyingurwa, ndetse n’abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho.

Ruzindana Ladislas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, yemeje ayo makuru, avuga ko iyo nkuba hari n’ibindi yangije.

Agira ati “Hari umugore nawe utuye hafi y’icyo kigo cy’amashuri inkuba yatwitse ukuguru, ubu akaba yagiye kwivuza ku kigo nderabuzima, ku biro by’umurenge naho yakubise “Cash Power” n’Ipoto y’amashanyarazi birangirika bikomeye”.

Uwo muyobozi yibutsa abaturage ko Akarere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa n’inkuba, bityo bakazajya bagerageza kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gucomeka ibyuma by’amashanyarazi mu mvura n’ibindi bakangurirwa kwirinda buri munsi.