December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Rwanda ruratsinda ntirutsindwa, amahirwe kuri Dr.Monique Nsanzabaganwa watowe ku mwanya w’ umuyobozi wungirije wa AU

YASUWE 108 

Bimaze kuba nk’ihame ko umunyarwanda wiyamamarije umwanya runaka k’urwego mpuzamahanga  byanze bikunze awutsindira ndetse n’abandi banyamahanga baba barimo guhatanira uwo mwanya bagatangira gushya ubwoba.

Abahanga mu bya politiki bavuga ko impamvu y’ibi ahanini ari amateka asharira u Rwanda ndetse n’abanyarwanda twanyuzemo, bigatanga imbaraga, umurava, ubupfura ndetse n’ubuhanga mu murimo cyangwa inshingano zose umunyarwanda ahawe akawukora neza, bituma kandi n’isi igenda iha icyizere u Rwanda ndetse n’abanyarwanda dore ko buri munyarwanda wese utorewe inshingano k’urwego mpuzamahanga asoza mandat ze ashimwa na buri wese.

Kugeza ubu Hon.Dr. Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuyobora komisiyo ya Africa yunze ubumwe nk’umuyobozi wungirije muri Manda y’imyaka 4, yatowe ku majwi 42 kuri 55, akazaba yungirije Mousaa FAKI wari unanzwe kuri uyu mwanya.

Monique Nsanzabaganwa ni umuhanga mu bukungu, akaba yarakoze imirimo itandukanye mu gihugu nko kuba yarabaye minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ndetse akaba yaranabaye umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu

Dr Nsanzabaganwa ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n’ubukungu n’imari akaba yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa AU

Bikurugu Jackson Lee