November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ngororero: Gitifu w’umurenge yatawe muri yombi azira akaboko karekare

YASUWE 176 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira ho mu karere ka Ngororero, yatawe muri yombi nyuma yo kumara amezi 3 yihisha ubutabera yatawe muri yombi. Ubuyobozi bw’akarere buti “Ntabwo twamenye iby’itabwa muri yombi ryiwe”.

Uwatawe muri yombi ni Habiyakare Etienne uherutse guhagarikwa mu nshingano ziwe n’akarere azira kurya amafaranga yari agenewe abangavu, agahita atoroka ariko nyuma y’uko amezi yari yahawe arangiye yagarutse nkuje mu kazi ahita atabwa muri yombi.

Aya makimbirane hagati y’aba bangavu n’ubuyobozi bw’umurenge yatangiye ubwo bamenyaga ko amafaranga y’inkunga bagenewe n’Akarere yageze kuri Sacco, maze akabikuzwa n’umubitsi wabo ashutswe n’Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, maze uyu mukozi w’umurenge na Gitifu bafatanya kuyarya no kuyagenera uwo amarangamutima wabo agezeho, ndetse harimo n’abayahawe batigeze babyarira iwabo ibintu bamwe bita ko ari agahomamunwa.

Bamwe muri aba bangavu b’abagenerwabikorwa n’agahinda kenshi batangarije rwandanews24 ko babajwe n’ibyo ubuyobozi bwabakoreye, aho bweguje komite bitoreye bagashyiraho abandi bazabafasha kurya amafaranga, bagakora ikosa rikomeye ryo gushyiramo n’abatarabyaye kubera icyenewabo cyari gisanzwe kiranga Gitifu w’umurenge wa Bwira Habiyakare Etienne.

Umwe muribo yagize ati “Twarababaye cyane, uzi kubona akarere katugenera inkunga ikaribwa n’abayobozi bashinzwe kutureberera, urabona ngo uwari perezidante wacu arasinyira amafaranga agasohoka ariko ntitumenye irengero ryayo, mu byukuri mudufashe inkunga twagenewe itugereho.”

Habiyakare Etienne ubwo rwandanews24 yatangiraga gukurikirana iki kibazo yagize  ati “Harya ngo munyamakuru urashaka kumenya ingano y’amafaranga twagenewe? Iyo ntabwo wayimenya kuko utari Auditeur w’akarere, ndetse ntanicyo ushinzwe ngo tuguhe Raporo, dufite abo tuyishyikiriza, ndetse rwose amakuru ya Asoc hari abazayakurikirana batari wowe.”

Nyuma yuko rwandanews24 igaragaje iki kibazo cya gitifu wokamwe n’akaboko karekare yahise ahagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi 3, we n’umukozi w’umurenge ushinzwe imibereho myiza, maze bidateye kabiri Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha butangira kubakurikirana amakosa bakekwaho, maze uyu Gitifu aratoroka.

Kuri uyu wa gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 nibwo yagarutse mu kazi maze mu gihe yari ageze ku biro by’akarere ka Ngororero RIB ihita imuta muri yombi ngo abanze aryozwe amakosa yakoreye mu kazi.

Rwandanews24 yagerageje kuvugana na Ndayamabaje Godefroid, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero maze mu kajwi gatuje atubwira ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi atigeze ayamenya.

Ndayamabaje Godefroid ati “Ntabwo twigeze tumenya ko uwo muyobozi yatawe muri yombi.”

Ni mu gihe hari haciyemo igihe ashakishwa na RIB aho yari yaratorotse maze abavugwa mu kirego kimwe nawe nk’umufatanyacyaha bakaba bamaze amezi arenga atatu bafunzwe.

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB kuri iki kirego atubwira ko agiye kudushakira amakuru y’impamo, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu turacyategereje ko yayaduhamiriza ngo tuyabatangarize.

Amakuru agera kuri rwandanews24 avuga ko uyu mugabo atigeze ahunga Igihugu, ahubwo ko ubutabera butigeze bushyira imbaraga mu kumushakisha ngo aryozwe ibyaha akekwaho, ndetse ko yatawe mu yombi agarutse mu kazi kubera ko amezi yari yahagaritswe yabonaga yarangiye, ndetse ko yaraye acumbikiwe muri RIB sitasiyo ya Ngororero.

Rwandanews24 yamenye ko umushinga usabira aba bangavu babyariye iwabo amafaranga ko wateguwe na Asoc w’umurenge ndetse n’uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko muri uyu murenge, aho bateguye umushinga basaba amafaranga angana na 2,800,000frw, ariko inama bakoze kuwa 13 Ukwakira 2020 yagaragaje ko amafaranga yabikujwe angana na 1,752,000Frw, ariko ko atigeze agezwa mu maboko y’abagenerwabikorwa yari agenewe, ndetse ko uyu musore wari uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yaburiwe irengero.

Inkuru zabanje: Ngororero-Bwira: Ese amafaranga arimo guhabwa Abangavu yagaruwe nande? Nyuma yo kumenya ko akarere kazabasura

Ngororero-Bwira: Gitifu na Asoc barashinjwa kurigisa inkunga yari igenewe Abangavu babyariye iwabo