November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abagizi ba nabi bishe umushoferi wa Madame Ingabire M Immaculée

YASUWE 67 

Karemera Abraham wari umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparency International Rwanda, yishwe kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2021 avuye ku kazi, iyi nkuru y’incamugongo ikaba yashenguye cyane uyu mubyeyi wabuze umushoferi we wapfuye bamaze akanya batandukanye.

Ingabire Marie Immaculée yatangaje ko nyakwigendera ari ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali aho bagiye gukoreshwa isuzuma ngo hamenyekanye icyishe Karemera Abraham.

Uyu mubyeyi yabwiye Ukwezi dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yishwe mu masaha ya saa moya z’umugoroba avuye ku kazi.

Ingabire Marie Immaculée avuga ko Karemera yavuye ku kazi asanzwe akora cyane ko bo bafite uruhushya rwo gukora muri iyi minsi umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, hanyuma yataha akaba ari bwo yicwa n’abagizi na nabi, urwego rw’ubugenzacyaha ngo rukaba rwanataye muri yombi abakekwa.

Ingabire Marie Immaculée avuga ko nyakwigendera yari atuye hafi y’ahahoze Kaminuza ya KIM, akaba yishwe arimo ataha mu muhanda uca ku kigo cy’amashuri cya Kigali Parents School i Nyandungu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Uyu mubyeyi yavuganye n’umunyamakuru afite agahinda ndetse avuga ko atarabasha kwakira urupfu rwa nyakwigendera.