November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Iran nayo ngo igiye kwihorera ku Bwongereza ifatire ubwato bwayo

YASUWE 50 

Umwe mu bategetsi bo hejuru muri Irani yatangaje ko igihugu cye cyari gikwiye gufata ubwato bw’Ubwongereza butwara ibikomoka kuri peterori mu rwego rwo kwiyishyura ku bwato bwa Irani bwafashwe n’ Ubwongereza kuwa kane taliki ya 4 Nyakanga 2019.

Mohsen Rezaei, umwe mu bagize urwego rw’ ubujyanama, yavuze ko Ubwongereza nibutarekura ubwo bwato, bizaba biri mu gikorwa cya gisirikare muri Irani, gufata ubwato bw’Ubwongereza.

Abasirikare b’Ubwongereza barwanira mu mazi bafashe ubwo bwato bwa Irani butwara ibikomoka kuri peterori buri hafi ya Gibraltar.

Barabwahutse barabufata kuko byaketswe ko bushobora kuba bushyiriye ibikomoka kuri peterori Syria, mu kurenga ku bihano byafashwe n’ishyirahamwe ry’ Uburayi kuri leta y’icyo gihugu.

Ubu nibwo bwato bwa Iran bwafashwe n’Ubwongereza

Urukiko rw’ i Gibraltar rwongereye igihe ubwo bwato bushobora kumara bufashwe kugera ku byumweru 2 nk’uko lemonde yabitangaje.

Icyo kibazo cyateje umubabaro mwinshi muri Irani ku gihugu cy’Ubwongerezabagishinja kuba cyakurikije amategeko ya Amerika.

Ibihano bya Amerika kuri Irani byafashwe Prezida Trump amaze kuva mu masezerano mpuzamahanga ku ngufu za nucleaire z’icyo gihugu, bikaba bitangiye guteza ihungabana ry’ubukungu.