December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyabugogo: Umukobwa arakekwaho kwica Umusore bararanye amuteye icyuma

YASUWE 111 

Mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali wo mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali haravugwa urupfu rw’umusore witwa Simpunga Innocent w’imyaka 34 bivugwa ko yishwe na Kwizera francine amuteye icyuma mu gatuza gihinguka mu mutima.

Ni urupfu rwamenyekanye i saa sita z’ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5, mu mudugudu wa Kiruhura muri Nyabugogo nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali nkuko yabyemereye Mamaurwagasabo dukesha iyi nkuru.

Yavuze ko uwo mukobwa w’imyaka 27 yafashwe ajyanwa kuri RIB, abatuye aho uwo mukobwa yari atuye nabo bemereye ubuyobozi bw’umurenge ko ari we wamwishe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko bishoboka ko bapfuye amafaranga baratongana bigeza aho umukobwa atera icyuma umusore nk’uko abaturanyi batatu bari bahari babyemereye ubuyobozi bw’umurenge.

RIB yasezeranyije Mamaurwagasabo ko igiye kuyishakira amakuru yisumbuye kuri urwo rupfu n’icyaruteye n’ikigiye gukurikira mu rwego rw’ubugenzacyaha.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.