December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kicukiro-Niboye: Abakoresha ikiraro gihuza Akagali ka Niboye na Nyakabanda barasaba ko cyasanwa kuko cyangiritse

YASUWE 78 

Abaturage bo mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro bakoresha ikiraro cy’ ahazwi nko kwa Didi gihuza Akagali ka Niboye na Nyakabanda ugakomeza ukagera Kabeza mu Murenge wa Kanombe, barasaba ubufasha ngo babe bakubakirwa ikiraro cyangiritse kuko batakibasha kuwukoresha nk’ibisanzwe.

Iki kiraro giherereye munsi y’isoko ry’ahazwi nko kwa Didi mu Murenge wa Niboye gihuza  akagali ka Niboye n’akagali ka Nyakabanda, abaturage begereye iki kiraro bavuga ko kimaze imyaka irenga 2 cyarangiritse, ariko ngo ntacyo ubuyobozi bubivugaho.

Uyu muhanda wari usanzwe ukoreshwa n’imodoka zaba izitwara ibicuruzwa n’iz’abantu ku giti cyabo, ariko ngo imodoka ziremereye zimaze igihe kirenga umwaka zidakoresha uyu muhanda, abaturage bo muri Nyakabanda bakavuga ko bemeye bakajya bavunika bakajya gufata ibicuruzwa baba baranguye hakurya y’ikiraro.

Abanyura muri iki kiraro bavuga ko bambuka bafite ubwoba kuko hafashe igiti kimwe

Umwe mu bacuruzi utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, ufite depo y’ibirayi n’ibitoki mu kagali ka Nyakabanda, agira ati: “Iki kiraro cyaduteje igihombo gikomeye kuko nk’ubu iyo imodoka inzaniye ibirayi n’ibitoki ntishobora kurenga ku kiraro cyo kwa Didi ku isoko kuko imodoka nini ntizemerewe kuhanyura. Binsaba kubipakururiza ku kiraro ngafata abakozi bo kubitwara ku mutwe bakabigeza aho nkorera muri Nyakabanda hafi na Kabeza.”

Uyu mucuruzi akomeza avuga ko kugirango ibicuruzwa bye bimugereho bimusaba gukoresha abakozi babyikorere bagera kuri 5 bakirirwa babitunda kandi buri umwe akamwishyura ibihumbi 2000Frs ku ituru imwe bitewe n’uko harimo urugendo.

Bamwe mu bacuririza mu isoko ryo kwa Didi n’abarirema kuri ubu baravuga ko babangamiwe cyane no kukinyuraho kuko abantu 2 badashobora kubisikana kuri iki kiraro kuko ngo hasigaye igiti kimwe abantu bagenderaho ibindi bidafashe ku nkombe zombi.

Kabanda Emmanuel, ni umugabo ufite abana biga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Nyakabanda. Agira ati: “Nyura kuri iki kiraro buri gitondo njyanye abana ku ishuri na saa sita nkajya kubacyura, ariko uretse umwana mukuru, ariko abiga mu mashuri y’inshuke ntabwo bakwiyambutsa kuri iki kiraro kuko giteye ubwoba.”

Rwandanews24 mu kganiro yagiranye n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, yagize ati: Ikibazo cy’uwo muhanda wo mu Murenge wa Niboye turakizi kandi turimunzira zo kugikemeura, kuko imirimo yo kubaka ikiraro gihuza utugari twa Niboye na Nyakabanda yari yaratangiye gukorwa, ariko yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya covid19. Turacyarimo gushaka ahava ubushobozi ngo abaturage bongere bakoreshe uwo muhanda ndetse n’imodoka zongere kuwukoresha kuko kugeza ubu ntizemerewe kunyura kuri icyo kiraro.”

Abaturage bavuga ko iki kiraro n’ubundi kitashingaga, ariko ngo imvura yaragihuhuye