December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma y’uko ibiro, imyaka n’indeshyo byagenderwaga ho bivanyweho Miss Rwanda 2021 igiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

YASUWE 70 

Hashize igihe gito hatangajwe impinduka nyinshi kandi zikomeye zizaranga amahiganwa ya  nyampinga uhiga abandi mu Rwanda 2021, hari mo kuzamura imyaka yafatirwa ga ho mbere, kumanura ibiro ndetse n’uburebure byagenderwaga ho mu marushanwa yabanje.

Ibi byose byaje gukomwa mu nkokora n’ubwiyongere k’ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus aho hahise hashyirwa ho Guma mu karere ndetse na Guma mu rugo mu gace ka Kigali bikaza gutuma na Rwanda Inspiration Backup iba isubitse iri rushanwa arko kwiyandikisha bigakomeza hifashishijwe murandasi, ubundi byari biteganyijwe ko rizatangira muri Mutarama,naho nyampinga uzambikwa ikamba ryari risanganywe Naomy kugeza ubu akazaboneka mu kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2021.

Tariliki 3 Gashyantare 2021 abafite Miss Rwanda mu nshingano zabo barateranye bigira hamwe uburyo iri rushanwa ryasubukurwa,nyuma yo kubona ko no mu bindi bihugu ayo marushanwa yakemeje,nyuma yo kubona kandi ko no mu Rwanda hari ibikorwa byinshi byimukiye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo guhangana na Covid-19,Rwanda inspiration Back up ndetse n’abafatanyabikorwa bemeje ko iri rushanwa rigiye gukomeza ariko hakazifashishwa ikorana buhanga cyane cyane mu byiciro bibanza nk’amajonjora y’ibanze, gutora byo hakazifashishwa ikoranabuhanga nk’ibisanzwe na ho ibyiciro bizajurikira ho bikazabera mu muhezo ariko 20 bazaba batsinze ibyiciro bibanza bakazabanza gupimwa covid-19 ndetse nabandi bose bazajyana mu mwiherero.

Nimwiza Meghan,umuvugizi wa Rwanda inspiration back up yatangaje ko nyuma yuko igikorwa cyo kwiyandikisha hakoreshejwe ikorana buhanga cyagenze neza kandi n’ubu kikaba igikomeje, ari kimwe mu byabaye igitekerezo ko n’ibindi byiciro byakomeza muri uwo mujyo kandi bakaba bafite ikizere ko bizagenda neza.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo kwiyandikisha hakoreshejwe Murandasi kizarangira ku itariki ya 08/02/2021 na ho igikorwa cy’amajonjora kigakomereza ho ku itariki ya 09 /02/2021 kigasozwa ku itariki ya 18/02/2021 hifashishijwe uburyo bwo kohereza amashusho ndetse n’ibindi bisabwa.

Ku itariki bukeye bwa ho ku itariki ya 19 abashinzwe akanama nkemurampaka bazatangira gutangaza abatsinze muri buri ntara naho gutora binyuze kuri internet bitangire ku itarikiya 22 gashyantare.

Nyuma y’ayo matora hazatangazwa 20 bazajya mu mwiherero uzatangira kuwa 3/3/2021 naho finale ina ku itariki ya 20 weruwe muri Kigali Arena kandi ikazaca kuri Television y’igihugu.