December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyaruguru: Gusohora abana b’abakobwa mu kigo saa yine z’ijoro biri mu byirukanishije umwarimu burundu

YASUWE 97 

Mu karere ka Nyaruguru, haravugwa inkuru y’umwalimu wirukanywe mu kazi burundu n’umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru, Bwana Habitegeko  François.

Mu ibaruwa Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru, yandikiye uyu mwalimu witwa Ndayisenga Felecien  wigishaga ku kigo cya GS Runyombyi I  imumenyesha ko yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta.

Uyu muyobozi w’ Akarere avuga ko yisunze iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye y’abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayimyuga n’ubumenyi ngiro mu ngingo ya 90,97,98.

Ashingiye kunama zatanzwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’abakozi ku wa 19 /01/2021 kandi kakemeza ko ahabwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.

Amakosa ashingirwaho mu kumwirukana ngo ni ukuba yarahaye abanyeshuri  yigisha inzoga mu cyumba araramo, gukura abanyeshuri mu kigo akabajyana iwe, guhindura abanyeshuri ibirara no kubashora mu ngeso mbi, kwiyandarika no kutiha agaciro mubo yigisha, kurangwa n’ubusinzi, kujyana abanyeshuri babiri b’abakobwa iwe.

Yasabwe gutangira igihano ku munsi azashyikirizwa ibaruwa ndetse akanasiga akoze ihererekanyabubasha.

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko François ngo asobanur niba hari ibimenyetso bigaragaza ko asohokana abanyeshuri akabajyana iwe saa yine z’ijoro, ariko ntibyadukundiye.

Mu gihe uyu muyobozi yagira icyo atangaza kuri iki kibazo, tuzakibahezaho mu nkuru ycu utaha.