December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Huye: Abashyingura mu irimbi rusange rya Kaburemera barinubira gucukura bakagwa mu zindi mva kuko ryuzuye

YASUWE 84 

Abaturage bo mu kagali ka Kaburemera mu Murenge wa Huye mu karere ka Huye babangamiwe n’uko batagifite aho bashyingura bitewe n’uko iryo bashyinguragamo ryuzuye bakaba basigaye bacukura bakagera ku mibiri y’abandi bashyinguwe mu myaka mike ishize.

Ibi aba baturage barabivuga mu gihe mu kwezi gushize kwa Mutarama 2021 abashyinguye muri iri rimbi ryo mu kagali ka Kaburemera mu bihe bitandukanye bagiye bagera ku mibiri y’abandi bantu bitewe n’uko hatakiri umwanya wo gushyinguramo kuko irimbi ryuzuye.

Rwahama Felix ni umwe muri aba baturage agira ati: “Iri rimbi rya Kaburemera rimaze igihe ryuzuye kuko iyo umuntu acukuye ahingukira ku yindi mva ugasanga isanduku yo mu yindi mva ivuyeho ibango.”

Mukamana Francine ati: “Ku Bunani twapfushije umuntu tujya gushyingura Kaburemera bacukuye imva igwa mu yindi kuburyo umuntu ashobora kugera ku wundi muntu washyinguwe mbere bitewe n’uko ryuzuye.”

Abashyingura mu irimbi rusange rya Kaburemera barasabwa gushakirwa irindi kuko ryuzuye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Ange Sebutege mu kiganiro na rwandanews24 yavuze ko iyo irimbi ryuzuye, abaturage bahabwa irindi bigendeye ku cyo itegeko riteganya.

Meya Sebutege ati: “Hazagenzurwa niba haruzuye rihagarikwe hakurikizwe icyo amtegeko ateganya. Ariko mu gihe hagishakishwa ahandi hemewe ryakwimurirwa, turabagira inama yo kuba bifashisha irimbi rya Ngoma riherereye mu Murenge wa Ngoma.”

Abaturage bavugako iri rimbi rusange rya Kaburemera barizi rishyingurwamo mu myaka irenga mirongo 30 ishize.

Iyo bacukuye imva igwa mu yindi hakariduka