December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kenya: Abadepite barwaniye mu kiriyo bashinjanya ububandi

YASUWE 93 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Gashyantare 2021 Depite Simba Arati uhagarariye agace ka Dagoretti y’Amajyaruguru na Sylvanus Osoro uhagarariye agace ka Mugirango y’Amajyepfo barwaniye mu kiriyo umwe ashinja undi ubujura.

Simba niwe imvururu zakomotseho, ubwo yari atangiye kugeza ijambo ku baje mu kiriyo, yagize ati “Dufite abayobozi benshi aha b’inshuti z’akadasohoka za Visi Perezida bamaze kwangiza ubuzima bwabo. Aba ni amabandi badakwiriye kwemererwa kujya mu mwanya uwo ari wo wose w’ubuyobozi.”

Depite Sylvanus Osoro wari wasoje ijambo rye mbere, yahagurukanye uburakari, afata mu mashati Depite Simba, batangira guterana ibipfunsi.

Amakuru dukesha Citizen TV avuga ko hataramenyakana uburyo Osoro yakubiswemo, gusa amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mudepite yicaye hasi mu buryo bigaragara ko atahicaye ku bushake.

Ubusanzwe Osoro ni inshuti n’umurwanashyaka wa Visi Perezida wa Kenya, William Ruto mu gihe Arati ari umurwanashyaka wa Raila Odinga utavuga rumwe na Leta. Ruto na Odinga bari bari muri icyo kiriyo.

Abapolisi nibo bahagobotse bakiza iyo mirwano yari imaze kudurumbanya ikiriyo.

Depite Simba Arati na Depite Sylvanus Osoro barwaniye mu kiriyo