November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

LONI: U Rwanda rwanze imyanzuro 49 irimo n’uwo gushyira abana mu gisirikare rwemera 160

YASUWE 62 

Ubwo u Rwanda ruheruka mu isuzuma ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu cyumweru gishize, rwahawe imyanzuro 284 rwemera kuzashyira mu bikorwa 160 mu gihe rwanze 49 irimo urebana no gushyira abana mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro.

Muri iri suzuma rizwi nka UPR (Universal Periodic Review) riba buri myaka itanu, u Rwanda rumaze kuryitabira inshuro eshatu, muri 2015 rwari rwemeye kuzashyira mu bikorwa imyanzuro 50 bivuze ko ubu yikubye inshuro zirenga 3.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Umurungi Providence yavuze ko impamvu iyi myanzuro yabaye myinshi ari uko ibihugu bigenda bisuzumana bigenda byiyongera kuko kuri uyi nshuro byari 99 mu gihe mu bihe byatambutse byabaga ari nka 45.

Umurungi Providence uvuga ko nubwo iyi myanzuro yemewe n’u Rwanda ari 160 ariko ibikorwa biyikubiyemo bitarenze 64, avuga ko nk’ibihugu nka 20 bishobora guhuriza ku mwanzuro umwe.

Avuga ko muri rusange u Rwanda rwashimiwe intambwe rwagiye rutera mu kuzamura urwego rw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku buryo n’iriya myanzuro imyinshi nubundi aba ari ibikorwa biba bigikomeje gukorwa.

Yagize ati “Tuzi ko RDF iyo iri gushaka abayinjiramo hari imyaka izwi kandi y’abujuje ubukure.”

Hari kandi umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byo gushyingira abana bato. Umurungi Providence avuga ko umwanzuro nk’uyu utangwa n’ibihugu byo muri Africa nka Mozambique bisanzwe bibamo biriya bikorwa ku buryo biba byumva ko ari rusange ku mugabane wose.

Yanagarutse ku mwanzuro wo gusinya amasezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye ICC, wanakunze kugaruka. Umurungi Providence avuga ko ruriya rukiko rwanenzwe imikorere mibi kuva kera kugeza nubu bityo ko u Rwanda rudashobora kwemeza amasezerano arushyiraho.

Yanagarutse ku mwanzuro wo gusinya amasezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye ICC, wanakunze kugaruka. Umurungi Providence avuga ko ruriya rukiko rwanenzwe imikorere mibi kuva kera kugeza nubu bityo ko u Rwanda rudashobora kwemeza amasezerano arushyiraho.

Yagize ati “Si ukuvuga ko turwanya ubucamaza mpuzamahanga ariko igihugu gifite uburenganzira bwo kureba ngo urukiko nk’uru ruracyafite ibibazo ibi n’ibi kandi murabizi ko nubu bigihari.”

Hari kandi umwanzuro urebana n’abantu baburirwa irengero, Umurungi Providence avuga ko uyu na wo u Rwanda rwawanze kuko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rusanzwe rufite ishami rikurikirana ibibazo by’abantu bazimira.

Avuga ko imiterere y’akarere u Rwanda ruherereyemo, abantu bashobora kujya mu bihugu bashatse ku buryo hari n’ababura bagiye muri ibyo bihugu ndetse bamwe muri bo bakaba baba bagiye mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.