December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amafoto: Habonetse umusore usa na Perezida Paul Kagame, akaba yifuza guhura na we

YASUWE 94 

Amafoto y’umusore wo mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo asa neza nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, abantu benshi bayakwirakwiza basaba ko uwo musore yafashwa kugera ku nzozi ze.

Ni umusore bigaragara ko akiri hagati y’imyaka 28 na 35, aho abamubona bavuga ko iyo aza kuba afite imyaka 63 y’amavuko byari gukekwa ko yaba ari impanga ye.   Uwo  bahuye wese azi Perezida Kagame mu itangazamakuru cyangwa yarigeze kumubona imbonankubone, ahita amwita Paul Kagame.

Bakomoka mu bihugu bitandukanye, ntibahuje imyaka kandi ntibahuje n’imirimo kuko umwe ari Umukuru w’Igihugu, undi akaba umusore ukiri muto wituriye mu gace k’akajagari k’Umurwa Mukuru wa Burkina Faso.

Uwo musore utaratangazwa amazina ye nyakuri ariko akaba avuga ko inzozi ze za mbere ari izo guhura na Perezida Kagame yiswe amazina ye ataramumenya, cyane ko yiyemeje no kumufata nk’icyitegererezo cy’ubuzima bwe nyuma yo gukurikirana ibikorwa by’ubutwari byaranze Perezida Kagame mu Busore n’ubu akaba akiri indakemwa mu Gihugu cye, muri Afurika no ku Isi yose.

Ni kenshi hakunze kugaragara abantu basa n’ibyamamare mpuzamahanga ariko ugasanga abo bantu batarigeze bamenya ibyo byamamare bitewe n’imibereho babamo ahantu mu byaro batabasha kubona ikoranabuhanga, cyangwa se babazi kuri za televiziyo n’ibindi bitangazamakuru.

Birashoboka ko na we usoma iyi nkuru waba ufite umuntu musa mu kindi gice cy’Isi, ukaba utaramubona bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba mwembi ntawurakora ibikorwa byatuma yamamara.

Andi mafoto y’uyu musore

Yanditwse na Theophile Bravery @Rwandanews24