December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abitangiye u Rwanda barugize imbuto y’ubutwari- Perezida Kagame

YASUWE 66 

Ibi ni ibyatangajwe n’Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Gashyantare 2021, umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi w’ Intwari ku nshuro ya 26 aho yavuze ko abitangiye u Rwanda aribo barugize imbuto y’ubutwari.

Yagize ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter yakomeje agira ati: Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Umunsi w’intwari z’igihugu watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 26. Ni ibikorwa byagaragaje umusaruro w’uko Abanyarwanda bakunda bakanashyigikira intwari zabo, kumenya ko igihugu cyubatswe kandi kizakomeza kubakwa n’ubutwari igihe cyose, no kuba Abanyarwanda bamaze kumenya agaciro no kugira indangagaciro y’ubutwari.