December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Centrafika: Urukiko rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora mu duce twigaruriwe n’inyeshyamba

YASUWE 70 

Kuri uyu  wa mbere taliki ya 1 Gashyantare 2021, Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga muri Centrafique ruratangaza ibyavuye amu matora y’abadepite yo kuwa 27 Ukuboza 2020 ku buryo bwa burundu.

Mu biro by’itora 140  byagombaga gutorerwamo mu matora y’abadepite n’ayumukuru w’igihugu muri Repubulika ya Centrafrica, 58  muribyo ntibyatorerwe bishingiye ku kuba muri ibyo bice hari umutekano muke uturutse ku nyeshyamba za CPC zayogoje uduce twari duherereyemo ibyo biro. Iyi mpamvu yatumye urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rusesa ibyavuye mu biro by’amatora byo mu duce twa Bambari, Baoro, Bozoum na Carnot.

Inkuru ya CNC ivuga ko kuri uyu wa 1 Gashyantare 2021 ahagana isa yine z’amanwa ku isaha ya Bangui aribwo urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rutangaza ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye kuwa 27 Ukuboza 2020.

Hagati aho umwe mu bakandida bahatanye mu matora y’ umukuru w’igihugu Martin Ziguélé wananenze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yasabye urukiko rurinda itegekonshinga ko rwatesha agaciro ibyavuye mu matora y’abadepite aho avuga ko yaranzwe n’amakosa menshi.

Ni nako byagenze kandi ku ihuriro ry’abatavugarumwe na leta nabo basabye ko aya matora yose yabaye muri Centrafica yateshwa agaciro kuko ngo usibye uburiganya n’umubare w’abayitabiriye uri hasi cyane ugereranije n’uwabagombaga kuyitabira.