December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubufaransa: Isake yitwa Maurice imbere y’ubutabera kubera ko ibika mu museke

YASUWE 81 

Kuri uyu wa kane taliki ya 4 nyakanga 2019, umuryango umwe mu batuye mu izinga rya Oléron muri icyo gihugu niwo wayitwaye uvuga ko ibaterako induru.

Ku ruhande rwe, nyirayo, Corinne Fesseau, avuga ko iyo sake ye ikora nk’icyo izindi sake zose zikora: “kubika”.

Hagati aho, haba iyo sake, haba abayitwaye, nta n’umwe wagaragaye  mu rubanza rwabereye mu gace ka Rochefort  ho mu Burengeroazuba bw’icyo gihugu, ejo kuwa  kane taliki ya 4 Nyakanga 2019.

Iyo sake yabaye icyamamare bijvanye n’urwo rubanza, yafashwe mu mugongo n’abandi borozi b’inkoko bari buzuye imbere y’urukiko barindiriye urwo rubanza.

Bene gutwara  iyo sake, Jean-Louis Biron na Joëlle Andrieux, bari bubatse inzu yo kuruhukiramo muri Oléron, hashize imyaka 15, ariko iyo nzu ikaba yaraje guhinduka inzu yo kubamo.

Iyi niyo sake yitwa Maurice yagajejwe imbere y’ubutabera

Kimwe mu byabatumye bahitamo aho hantu, ni uburyo  hatekanye, ariko rero iyo sake ikaba yaje kubatera ingorane iminsi yose mu museke igihe cyo kubika.

Bavuga ko iyo sake yatangiye kubabangamira  kuva muri 2017 kuva umuturanyi wabo yayigura.

Bagiye kuvugana na nyirayo, witwa Fesseau umaze imyaka 35 aba aho hantu, induru zabaye induru, kugera aho ibyabo bivugwa cyane mu binyamakuru igihe icyo kibazo kigejejwe mu butabera.

Uyu mugore Fesseau n’abaturanyi be, bavuga ko iby’iyo sake bidakwiye kuba ikibazo kubera ko ubworozi bw’inkoko ari kimwe mu bigize imibereho y’abantu hagati mu gihugu.

Bavuga ko batumva impamvu uwo muryango usaba ko isake yabo yabuzwa kubika.

Icyo kibazo kiracyari mu rukiko, hakaba hitezwe icyemezo urukiko ruzaba rwafashe, umwanzuro w’uru rubanza ukazasomwa muri Nzeli 2019 nk’uko AFP yabitangaje.