December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amavubi mu rugendo rwo gutwara CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun

YASUWE 62 

Kipe y’umupira w’amaguru  y’u Rwanda Amavubi iri mu marushanwa ya CHAN aho kugeza ubu imaze gukina imikino  3 yo mu matsinda.

Muri iyo mikino yanganyije 2 itsinda umwe wa Togo ari na wo wayizamuye  muri 1/4 ikaba izahatanira Guinea kuri  iki cyumweru tariki 31/01/2020.

Mu gihe amavubi yatsinda Guinea yahita abona itike iyijyana muri 1/2 aho  azahita ahura  n’ikipe  ya Mali yaraye ibonye itike itsinze ikipe ya Congo Brraza .

Ibyo byose ku gira ngo bigerweho  Umutoza ndetse n’abasore be barasabwa gukina umukino  usatira izamu kuko    umukino uheruka   wa Togo ni wo bakinnye kandi watanze umusaruro.

Ni muri urwo Rwego  twabateguriye  Ikipe  Cotch Mashami ashobora kubanza mo kugira ngo agere ku ntsinzi.

Uku niko umutoza yapanze abakinnyi babanza mu kibuga

Andi makuru arimo kuvugwa muri CHAN ni  ibijyanye n’ibipimo bya Covid-19 aho umutoza wa RDC  Florent Ibenge avuga ko   ibisubizo   byahawe ikipe ya Congo atari byo, ahubwo Cameroun ibeshyera  ikipe ya congo ko  ifite abakinnyi bagera kuri 13 barwaye covid – 19 ndetse  n’umutoza wa yo Ibebenge.

Tukaba twifuriza Amavubi intsinzi kandi tukazakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iri rushanwa.

BIKURUGU Jackson Lee