December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kirehe: Umusore aracyekwaho kwica nyina amukase ijosi

YASUWE 104 

Umukecuru witwa Mukarwigira Beatrice w’imyaka 62 y’amavuko wo mu mudugudu wa wa Rwamuzim, akagari ka Butezi umurenge wa Gahara yishwe akaswe ijosi abamwishe bakaba bakoresheje icyuma gikata imboga harakekwa umuhungu we.

 

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Mutarama 2021 mu masaha ashyira saa sita z’ijoro aho uwo Mukecuru yishwe n’abantu bataramenyekana neza gusa hagakekwa umuhungu we witwa Ntamahungiro Jean Damascene w’imyaka 25 y’amavuko.

Amakuru avuga ko umukecuru yabanagana n’abuzukuru be babiri umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 8, ngo yari aryamye ari muzima ariko byageze mu gicuku umwe mu buzukuru be mukuru arabyuka ajya hanze kwihagarika, agiye kumva yumva umuntu arimo arahirita.

Ubwo yafashe akaradiyo gafite itoroshi aramurika agiye kubona abona umukecuru aho aryamye mu kindi cyumba arimo kuvirirana amaraso yuzuye aho yari aryamye, ariko atarashiramo umwuka.

Ngo umukecuru yashatse gusingira umwana ari hafi gucikana, ariko unwana agira ubwoba asohoka yiruka ajya gutabaza se ndetse n’abaturanyi .

Ubwo baje basanga yakaswe ijosi iruhande rwe harambitse icyuma gikata imboga.

Amakuru avuga ko impamvu hakekwa uwitwa Ntamahungiro Jean Damascene ari uko yari yarananiranye nta kintu akora mu rugo maze umuryango uza kumwirukana ahita ajya i Kigali, hanyuma aza kugaruka taliki 3 Mutarama 2021 arongera asubira kwa nyina.

Amaze kuhagera ngo yakundaga kunywa ibiyobyabwenge ari kumwe n’abandi basore ndetse ngo hari n’igihe umukecuru yababajije impamvu babinywa maze baramukubita bahita batoroka nk’uko realrwanda yabyanditse.