December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

France: Kuki ubufaransa bukunze kwibasira ibihugu by’afurika na Aziya kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mugihe bo bashyigikiye Leta ya Habyarima Gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi

YASUWE 258 

Amiral Jacques Lanxade yari umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa hagati ya 1991 na 1995,  ku ruhare ruregwa ingabo z’Ubufaransa ku bwicanyi na Jenoside byabaye mu Rwanda ntabwo ingabo z’ubufaransa zikunze kugira icyo zibitangazaho.

Uyu mugabo w’imyaka 84,  abajijwe icyo avuga ku byabaye mu Bisesero aho ingabo z’Ubufaransa zishinjwa gutererana abicwaga bakabasigira Interahemwe

Yavuze ko ibi ntacyo yabivugaho kuko biri mu bucamanza ubu, ariko ngo abona ari ibikorwa bigamije gusebya u Bufaransa.

Kuki ingabo z’u Bufaransa zitavuga kenshi ku ruhare rwazo muri Jenoside mu Rwanda?

Amiral Lanxade avuga ko ubwe yabivuzeho kenshi kandi n’ingabo nta kibazo zifite cyo kubivugaho.

Ati:”Ikimbabaza ni uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ni ukuvuga ba perezida uko basimburana, butavuga bweruye ngo buvaneho uruhare rwose ku ngabo z’ubufaransa.

Bwana Lanxade avuga ko abanyapolitiki aribo bakwiye gusobanura neza, kurusha abasirikare, ibyabaye mu Rwanda kuko ngo abasirikare bashyira mu bikorwa amabwiriza ya guverinoma.

Guillaume Ancel yari umusirikare w’ipeti rya kapiteni waje muri ‘operation turquoise’ mu Rwanda, umwaka ushize wa 2018 yanditse igitabo avuga ko u Bufaransa bwahaga intwaro abakoraga Jenoside, mbere y’uko iba,  irimo kuba na nyuma yayo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, kuri ibi, Bwana Lanxade ati “Hoya, ibyo byose ni ibinyoma. Ni ukuri ko Ubufaransa bwatanze intwaro, ariko bwatanze intwaro mu gihe cya Habyarimana kuko icyo gihe bafashaga ingabo z’u Rwanda”.

Nyuma ya Jenoside nta bufasha mwongeye gutanga?

Ati: “nyuma ntabwo u Bufaransa bwigeze bwongera gutanga intwaro.

Uru Rwibutso rwa Bisesero ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi mirongo itandatu (60.000)

Naho ku bakoraga Jenoside?

Ati: “Nta n’ishingiro byari bifite, Jenoside ntabwo yakoreshwaga imbunda kandi nta na kimwe twafashije abategetsi b’abahezanguni b’Abahutu muri kiriya gihe, biriya byose ni ukwandika gusa”.

Perezida Emmanuel Macron aherutse gushyiraho komisiyo y’abanyamateka yo kwiga ubushyinguranyandiko (archives) bwose ku ruhare rw’ubufaransa mu byabaye mu Rwanda.

Admiral Lanxade avuga ko yizeye ko iyo komisiyo izagaragaza ukuri. Ati: “Kuko Ubufaransa ntacyo bwishinja muri kariya kaga kabaye mu Rwanda”.

Ubufaransa nta makosa bwakoze mu gihe cya Jenoside?

Yagize ati: “Hoya, Ubufaransa nta makosa bwakoze. Gusa byaba byiza no kureba ku bushyinguranyandiko bw’Abanyamerika, ubw’Abongereza n’Ababiligi, bazabona ko ubufaransa aribwo bwagerageje guhagarika ubwicanyi”.

Ubufaransa bushinjwa ubwicanyi bwabaye mu Bisesero aho ingabo z’Ubufaransa zishinjwa gutererana abicwaga n’Interahamwe ntizigire icyo zibafasha kandi arizo zari zifite ubabasha bwo kuba zabatabara,

Mugihe Abafaransa bagerageza kwigira abere bashinja ibindi guhonyora uburenganzira bwa muntu, Perezida wa Turukiya Erdogan aherutse kubashinja ku mugaragaro ko bagize uruhare rukomeye muri Jenoside ya batutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.