December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abanyamahanga bamenye ko tutari ibihwinini-Oswakim amaze gutsinda City Radio

YASUWE 117 

  • “Umuntu utarwaye mu mutwe ntabwo yagombye kwambura umukozi amafaranga yakoreye”
  • “Nari mfitiye icyizere ubutabera bwacu nubwo ruriya rubanza rwari urucabana”
  • “Imyaka 8 yose nakoreye City Radio sinazigamiwe, habe na zeru”
  • “Umuntu ashaka yanabyina”

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi cyane nka Oswakim ukorera TV10 na Radio 10, we na bagenzi be batsinze City Radio bakoreye bakayivaho mu buryo batishimiye.

Bayitsinze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Oswakim asanga gutsindwa kw’iyi radiyo ikorera rwagati mu Mujyi wa Kigali gukwiye kuba isomo ku bandi bakoresha.

Avuga ko abashinze City Radio bo muri Uganda bashobora kuba baraje gushora imari i Kigali bibwira ko Abanyarwanda ari abantu b’ibihwinini, bakabafata nk’icyo imbwa ihaze.

Iyi radiyo yirukanye Oswakim n’abandi banyamakuru barimo Ndahiro Valens Papy, Rurangwa Gaston ‘Skizzy’ na Juventine Muragijemariya mu mwaka wa 2018.

Barisuganyije bayijyana mu Rukiko bayirega kubirukana mu buryo butemewe n’amategeko, kutabatangira imisanzu y’ubwiteganyirize ndetse no kutabishyura ibirarane by’imishahara.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Oswakim avuga ko uyu munsi rwasomye umwanzuro w’urubanza rwari rumaze imyaka ibiri, aho rwategetse ko batsinze.

Urukiko ngo rwanzuye ko City Radio yishyura aba banyamakuru ibirarane by’imishahara ndetse rukanabatangira imisanzu y’ubwiteganyirize nk’uko biteganywa n’amategeko.

Mu kiganiro yahaye Popote.rw, Oswakim asobanura ko intsinzi yabo ari isomo ku bashoramari b’abanyamahanga bakoresha abanyamakuru nk’abakozi bo mu rugo.

Yongeraho ko ahubwo abakozi bo mu rugo bafatwa neza kurusha abanyamakuru ba City Radio, agahamya ko kuba City Radio itsinzwe bituma abashoramari bo hanze bikosora.

Yatangiye atubwira ko “umucamanza yavuze ko ibirego twareze City Radio hari bimwe bifite ishingiro n’ibindi bitarifite ariko ntiturabona inyandiko ncarubanza irambuye ngo tumenye ngo ni ibiki bidafite ishingiro.”

Isomwa ry’urubanza ryakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abarega bari muri Guma mu Rugo, ariko babasha kumva incamake y’urubanza.

Oswakim akomaza agira ati, “Urukiko rwemeje ko City Radio yatwirukanye nta mpamvu, icyo ni cyo nyamukuru, ariko ikindi cyemejwe ni ibirarane bari badufitiye ariko byo usibye no kuburanwa umuntu ushyira mu gaciro utarwaye mu mutwe ntabwo yagombye kwambura umukozi amafaranga yakoreye kuko umushahara ni ikintu kidakorwaho, twishimye mu by’ukuri. Nari mfitiye icyizere ubutabera bwacu nubwo ruriya rubanza rwari urucabana.”

“Ndishimye cyane ariko bidakabije kuko ibyo twaregeye, ibiburanwa byari bifite agaciro ka miliyoni 30, ariko byagabanutseho kabiri, icyiza ni uko ibyo twaregeye byahawe ishingiro ariko akanyamuneza kagabanyutseho kubera ko ikiburanwa cyagabanutse agaciro hafi kimwe cya kabiri, twaburanaga miliyoni 30, dutsindira miliyoni zisagaho gato 16, ntiturasoma umwanzuro w’urukiko turacyafite amatsiko menshi nka kumwe umusifuzi ajya kureba kuri VAR.”

Umunyamakuru: Ayo mafaranga abariyemo imisanzu y’ubwiziteganyirize ya RSSB?

Oswakim: Ikintu cyatumye nishima cyane ni ukuba Urukiko rwategetse City Radio gutanga imisanzu ya RSSB batatwishyuriye kuva twagera hariya nta na zeru n’igice bigeze badutangira.

Umunyamakuru: Harya wowe watangiye gukorera City Radio ryari?

Oswakim: Ni kinini cyane kuko njye nahageze mu mpera za 2009, bigeze muri 2014 ndahava ariko nyuma y’amezi umunani ndagaruka, ubwo nawe teranya, nongera kuhava muri 2018, nibura igiteranyo cy’imyaka 8 nta n’atanu bakwishyuriye muri RSSB, n’iyo banyishyurira ayo ngayo ya RSSB wenda ibindi bakajyana byaba ari ubutabera bukomeye cyane, mu by’ukuri umuntu ashatse yanabyina kuva Urukiko rwemeje ko dutangirwa iriya misanzu, ntabwo abantu bazaza ngo bibe abakozi nibarangiza bibe na Leta.

Umunyamakuru: Kuvuga ko abakozi bo mu rugo babayeho neza kurusha abakozi ba City Radio ubwo ntukabije koko?

Oswakim: Ni ko bimeze uzajya kubindegera azabindegere usibye ko abakozi bo mu rugo atari bo twagombaga gufataho urugero kuko na bo ni abantu tugomba gufata neza, ariko ndavugisha ukuri bariya banyamahanga bafata abantu nabi, Umunyarwanda bamureba nk’icyo imbwa ihaze. Njye ubundi nahatinze kubera ko nari n’umuyobozi mvuganira abakozi bagenzi banjye, urebye amabaruwa nagiye mpabwa wamenya ko nari umuntu w’intwari.

Umunyamakuru: Hanyuma se ko mutsindiye ariya mafaranga, mufite icyizere cyo kuyahabwa? Hari abo nabonye bibaza niba City Radio ifite ubushobozi bwo gutanga ayo mafaranga Urukiko rwategetse.

Oswakim: Ikintu abantu batazi, nyir’iriya radiyo ni umuntu ufite izina rikomeye muri Uganda, kutwishyura azatwishyura kuko amafaranga si ikibuze, usibye ko dushobora no kujurira kuko Urukiko rwemeje make, ariko icyo turakiganiraho n’umwavoka wacu nk’uko na bo bajurira.