December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umurambo wa nyakwigendera Padri Ubald Rugirangoga wasezeweho bwa nyuma

YASUWE 94 

Umurambo wa Padri Ubald Rugirangoga, wasezeweho bwa nyuma muri leta ya Utah muri Amerika mbere y’uko ugezwa mu Rwanda ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Abanyarwanda baba muri leta zunze ubumwe za Amerika, bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Padri Ubald uherutse kwitaba Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021.

Nk’uko murumuna we abitangaza, yavuze ko umurambo wa mukuru we nugezwa mu Rwanda uzashyingurwa mu cyubahiro, mu karere ka Rusizi ku gasozi kitiriwe ibanga ry’amahoro. Padiri Ubald yavukiye mu cyahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Hari mu Kwezi kwa Gashyantare 1955. Yitabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko.

Padiri Rugirangoga yitabye Imana, nyuma yo guhitanwa n’indwara y’ibihaha yatewe n’icyorezo cya CoronaVirus yari amaze iminsi arwariye muri iyi leta.

Nyakwigendera Padri Ubald Rugirangoga yasezeweho bwa nyuma muri Amerika