December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Usa: Umuhanzikazi muri muzika Ihimbaza Imana nawe yayitakambiye

YASUWE 108 

Nyuma y’amezi 7 nta ndirimbo nshyashya ashyira hanze, dore ko yaherukaga gusohora indirimbo mu kwezi kwa 6, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Ntumpiteho” aho avuga ko yayikoze nyuma yo kubona abantu benshi bihebye, bakibagirwa ko hari Imana ibareberera abasaba gukoemza bakayinginga bayisaba ko itabasiga.

Louise Manishimwe wamenyekanye ku mazina ya Louise Wa Gatonda mu njyana zihimbaza Imana, waherukaga gushyira hanze indirimbo isaba abantu kudaheranwa n’agahinda kubera Covid-19 yagiye hanze mu kwezi kwa 6/2020, kuri ubu nibwo yongeye gusohora indi yasohokanye n’mashusho ndetse ikaba yakiriwe neza n’abakunzi biwe.

Mashimwe avuga ko azakomeza gukora umuziki nk’umuhamagaro we, kuko ababyeyi biwe bamushyigikiye ntateze gucika intege.

Louise wa Gatonda mu kiganiro na rwandanews24 yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya “Ntumpiteho” yanyujijemo ubutumwa bubwira abantu ko badakwiriye guheranwa n’agahinda batewe n’ubuzima bugoye bisanzemo kubera Covid-19 abasaba gusenga Cyangwa kuririmba bavuga bati (Mana ukugenderera abandi nanjye ntunsige.)

Ati “Igiyekerezo cyaje nyuma yuko mbonye abantu bihebye, batacyegera Imana cyane, nabikoze mbakangurira gusenga cyangwa kuririmba bavuga bati Mana ukugenderera abandi nanjye ntunsige.”

Ntumpiteho bishatse kuvuga ntunsige cyangwa ntuntambukeho. Nayise iryo zina kugira ngo umuntu wese uzayumva azibuke gusaba Imana kumugenderera itamuhiseho imugirire nkuko igirira abandi.

Avuga ko iyo yandika indirimbo Louise wa Gatonda ngo yibanda ku neza y’Imana igirira abatuye Isi akaba aha ubutumwa abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Wabasha kumva Ntumpiteho ya Louise wa Gatonda unyuze hano: 

 

Mashimwe yaratangiye kuririmba nkuwabigize umwuga muri 2019, aho indirimbo yiwe nshya Ntumpiteho ari iya 5 yiwe mu rugendo rwa muzika nyuma yizo yakoze zirimo “Urugo rwiza, Umucunguzi, Senga, na Hold on yari aherutse gushyira hanze mu kwezi kwa 6.”

Louise Wa Gatonda yize amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye icyiciro rusange mu Rwanda, ajya gukomeza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Amerika, aho kuri ubu arimo gukomereza icyiciro cya kaminuza.

Akaba yifuza ko itangazamakuru ryamushyigukira mu gusangiza ubutumwa atanga abinyujije mundirimbo, abafite ubushobozi babinyuza kuri radio abandi kuri TV ndetse ko ku mbuga nkoranyambaga, aho avuga ko akomeje gushimira itangazamakuru rikomeje kumufasha.

Louise Manishimwe yaasohoye indirimbo asaba Imana ngo abayisaba ko itabahitaho yabasha kubumva