December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kamonyi-Ngamba: Abaturage barasaba ko Gitifu ubakubitira mu buriri mugitondo yajyanwa mu kigo ngorora muco

YASUWE 64 

Inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ukubita abaturage abasanze mu buriri mu rukerera yabaye kimomo kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Mutarama 2021, ubwo yagera mu rugo rw’umuturage mu museke yitwaje n’amapingu ayamwambika amusanze mu buriri atamumenyesheje ikosa yakoze.

Mbonyubwabo Emmanuel Gitifu w’Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, abaturage bavuga ko abayoboza inkoni bakanongeraho ko arenzaho n’agasuzuguro bita ndengakamere kuko asanga abantu mu buriri akabakubitiramo.

Umuturage Gitifu Mbonyubwabo yazindukiye mu rugo rwe, yagize ati: “Twari turyamye mugitondo saa kumi n’imwe hafi n’igice tugiye kumva twumva Gitifu aturi hejuru kuko twari turi mu gikorwa cy’abashakanye, araduhondagura noneho kuko yari yaryamiye umwana kandi numva ntarimo kuvuga cyangwa ngo ararire ngirango yapfuye.”

Uyu mugore akomeza agira ati: “Nakuruye Gitifu mwigizayo ngo mbone uko nkuraho umwana ndebe ko agihumeka, yahise ankubita inkokora mu musaya no mu gatuza, nibwo umwana yavugije induru abaturage baradutabara ku buryo abantu duturanye bahise babyuka.”

Uyu mugore ntabwo yigeze asobanura uko Gitifu yaba yinjiye mu nzu niba hari hakinze agakingura cyangwa niba yasanze hadakinze agahita yinjira.

Abaturanyi b’uyu muryango baganiriye na Radio1 dukesha iyi nkuru bavuga ko uyu Gitifu abayoboza inkoni ndetse gukubita abantu bambaye ubusa yabigize umuco. Umugabo umwe yagize ati: “Mugitondo nka saa kumi n’imwe n’igice nagiye kumva numva umwana arimo kuvuza induru atabaza ngirango ni umugabo n’umugore barimo kurwana, mpita mbyuka niruka ntabaye ngeze mu rugo rw’aba baturanyi nsanga ni Gitifu wacu urimo kubakubita bambaye ubusa hanze n’abana bareba. Nabuze icyo nkora kumwe n’abandi baturanyi twari duhari turi benshi dutabaye.”

Abaturage bo muri aka kagali ka Mubuga bavuga ko Gitifu Mbonyubwabo Emmanuel akeneye kujyanwa mu kigo Ngorora muco kuko ngo akwiriye ingando bitewe n’uko babona nta muco n’ikinyabupfura agira habe no kubaha ikiremwa muntu.

Kuri uyu wa mbere kandi na none Gitifu yagaragaye ku muhanda nka saa kumi n’ebyiri z’igitondo arimo gukubita umugabo ku gasantere yambaye ubusa imbere y’abahisi n’abagenzi.

Mu gushaka kumenya amakuru y’ukori rwandanews24 yagerageje kuvugisha Gitifu Mbonyubwabo Emmanuel avuga ku bivugwa n’abatura niba abakubita abasanze mu buriri koko,  ariko ntibyadukundiye kuko telefoni ye ngendanwa itari iri ku murongo

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadde, ku myitwarire abaturage bavuga ko idahwitse ya Gitifu Mbonyubwabo yagize ati: “Icyo kibazo ntabwo nari nakimenye, ariko ngiye gukirikirana neza uko sene yagenze, niba ari amakosa anyuranye n’inshingano z’umuyobozi yakoze abihanirwe, niba ari icyaha yakoze, dufite izindi nzego dukorana arakurikiranwa.”

Si mu karere ka Kamonyi hagaragaye Gitifu ukubita abaturage, kuko hirya no hino hakunze kumvikana abaturage binubira ko ba Gitifu b’Utugali n’Imirenge babayoboza inkoni.