November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Yatawe muri yombi azira gukuramo inda y’imvutsi

YASUWE 82 

Yamfashije w’imyaka 33, yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi atandatu,. Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko butari busanzwe bumuzi ko yari ahageze vuba.

Ibi byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi ho mu mudugudu wa Bupfune, kuri iki cyumweru ubwo uyu mugore yatabwaga muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’imvutsi.

Aya makuru rwandanews24 yayahamirijwe na Dufitumukiza Jean, Umukuru w’umudugudu wa Bupfune, ari nawo wabereyemo aya mahano, akaba yatubwiye ko nyagukora amahano atari asanzwe azwi kuko yari mushya muri uyu mudugudu.

Dufitumukiza yagize ati “Yamfashije Julienne, yari acumbitse muri uyu mudugudu, ariko ahageze mu minsi ya vuba kuko twabonye ari ubwa mbere tumubonye, aho yabana na muruna we niho bakuriyemo iyo nda agahinja bakajugunya mu musarane.”

Inzego z’ubuyobozi n’ishinzwe umutekano ndetse na RIB zahageze zikora iperereza, ariko ntituramenyeshwa icyavuyemo.

Amakuru agera kuri rwandanews24 avuga ko Yamfashije asanzwe akora umwuga w’uburaya umwuga ahuje na murumuna we, akaba nta mwana yagiraga.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryasohotse mu igazeti ya leta kuwa Kane tariki ya 27 Nzeli 2018, ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, rikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.

Ingingo ya 123 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

Kuri ubu Yamfashije afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bwishyura mu gihe iperereza rigikomeje.

Uruhinja rwakuwe mu musarane, rujyanwa ku bitaro bikuru bya Kibuye ngo rubanze rusuzumwe mbere yuko rushyingurwa.