December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Akanyamuneza ku miryango 72 yahawe Inka mu mushinga wa Sebeya

YASUWE 96 

Bimwe mu bikorwa uyu mushinga umaze gukora mu rwego rwego rwo kubungabunga icyogogo cya Sebeya harimo  gutanga amatungo yigenjemo inka n’andi matungo magufi.

Ibi bikorwa biza nk’inyunganizi isanga ibindi bikorwa bimaze gukorwa muri uyu mushinga uzamara imyaka itatu, birimo guca amaterasi y’indinganire ndetse n’ imirwanyasuri, gutera amashyamba n’ ibiti bivangwa n’imyaka, ibigega bifata amazi y’ imvura, amashyiga arondereza ibicanwa n’ibindi bitandukanye.

Hari kandi n’inkuta zarangije kubakwa iruhande rw’umugezi wa Sebeya zikomeye zikumira kandi zikagabanya imyuzure yari yarazahaje abaturage b’akarere ka Rubavu byumwihariko mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero.

Binyuze muri Gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, Umushinga ushinzwe kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya watanze inka ku miryango itishoboye  72 yagizweho ingaruka n’uyu mugenzi.

Aba baturage bahawe izi nka ni abo mu Tugali dutatu twa Karambo, Nkomane na Rusongati mu murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu aho bemeje  ko zigiye kubafasha kuva mu kiciro barimo bajya mu batunzi kandi ngo bakazaziturira n’abandi.

Izi nka zatanzwe kuwa gatatu, tariki 21 Mutarama 2021 zihabwa imiryango itishoboye, aho iyi miryango yasigaranye akanyamuneza nyuma yo kuzihabwa.

Mveve Jacques  umwe mu baturage bahawe inka avuga ko aya matungo azafasha imiryango yabo kugera ku itarambere rirambye cyane abafasha kongera umusaruro.

Agira ati “Ndi mu bantu bakorewe amaterasi mu murima wanjye, nahawe akazi mu kuyakora, dukeneye ko rero ubutaka bwacu buzaba bukomeye budatwarwa n’ isuri, bunatanga umusaruro, ibi twarangije kubigeraho kuko twanahawe inka zizaduha ifumbire.”

Nashimishijwe no kwisanga nanone ku rutonde rw’abaturage bahabwa inka, ibi bivuze ko imiryango yacu izaba ifite imbaraga zo kwihuta mu iterambere kubera ko tugiye guca ukubiri n’ imirire mibi.

Uyu muturage n’abandi bagenzi be bavuga ko gahunda ya ‘Girinka’ izamubera isoko yo gukirigita ifaranga bivuye mu musaruro w’ amata azajyana ku isoko.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Rubavu hamaze gutangwa inka 133, aho 61 zatanzwe mu kwezi ku Ukuboza 2020, naho izigera kuri 72 zikaba zitanzwe kuri uyu munsi.

Uyu muyobozi avuga ko icyogogo gikwiye kuba igisubizo aho kuba ikibazo ati “kuri ubu abaturage bagiye bagirwaho ingaruka n’ibiza byibasira abaturiye icyogogo bahawe inka, zizabunganira ikindi icyogogo ntabwo gikwiye kubabera umusaraba ahubwo kimwe mu bizubizo tunashimira abafatanyabikorwa bakomeje kukibungabunga banita ku buzima bw’abagituriye.”

Niyotwambaza Hitimana Christine, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda avuga ko ibikorwa byinshi muri uyu mushinga bigamije gukura abaturage mu bukene ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Agira ati “Izi nka dutanze twizera ko zigiye guha abaturage amafumbire bazifashisha bafumbira amaterasi yabo n’uturima tw’igikoni, hari aho bizabavana n’aho bizabajyana kandi nibaba babayeho neza bazarushaho kubungabunga Icyogogo, turabasaba kwita ku matungo.”

Karangwa Charles umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (IUCN) avuga ko iyo abaturage bakuwe mu bukene, bakigishwa ibyiza byo kubungabunga ibidukikije kandi bakabigiramo uruhare, bitanga umusaruro haba mu kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere imiryango yabo.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, Inka zisaga 475 zizahabwa abaturage bo mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Nyakiriba hakaba hacyiri inka 342 zigomba kugezwa ku baturage.

Umushinga Ubungabunga Icyogogo cy’umugezi wa Sebeya ushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda (RWB) gifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije (IUCN) n’Umuryango w’Abaholandi ugamije Iterambere (SNV) ndetse n’Uturere ku nkunga ya Leta y’ Abaholandi.

Uyu mushinga ukorera mu Turere tune twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.

Igikorwa cyakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 (Amafoto)