December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bandikiye inteko umutwe w’Abadepite kubw’akarengane bakorewe na REB

YASUWE 325 

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, bamwe mu barangije Kaminuza, basabye akazi ku ishami ry’Uburezi bikarangira batagahawe ku mpamvu badasobanurirwa, byaje kurangira biyambaje Inteko ishinga amategeko ngo ibakorere ubuvugizi nabo babashe guhabwa akazi.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa bandikiye inteko ishinga amategeko iragira iti:

Nyakubahwa perezida, mbere na mbere tubanje kubashimira ku mikorere y’Inteko nshinga mategeko y’u Rwanda, umutwe wa badepite mubereye umuyobozi, harimo gukorera ubuvugizi abaturarwanda hagamijwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda ndetse no gushimangira imirongo migari ya politike igihu kigenderaho.

Twebwe abakandida basabye akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ay’isumbuye mu Rwanda, ni nyuma y’itangazo ryatanzwe n’ ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) tariki 25 Kanama 2020, ryahamagariraga abujuje ibisabwa gutanga ibyangombwa byabo bisaba akazi ku biro by’ uturere bibegereye hifashishijwe ikoranabuhanga ( email) z’uturere zatanzwe.

Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tubasaba ko mwadukorera ubuvugizi tukarenganurwa kuko itangwa ry’akazi icyiciro cya gatatu(3) ryakozwe mu makosa menshi bituma tudahabwa akazi kandi twujuje ibisabwa.

Muri rusange nkuko byagaragaye mwitangazo ryatazwe na REB kwitariki 25/8/2020 ryerekanaga imyanya yo mu burezi yari hari mu gihugu hose rikanahamagarira abakandida bujuje ibisabwa akazi ko kwigisha banyujije ibyangombwa mu turere dutandukanye. Bitewe no gushaka abarimu mu buryo budasanzwe, ikiigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu rwanda cyahise gisohora irindi tangazo rihamagarira abakandida gutanga indangamanota zabo ku biro by’uturere bibegereye.

Ni nyuma yo kugaragaza ko bari bamaze kubisaba Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo akabibemerera hisunzwe uko itegeko rigenga imirimo n’ishakishwa ry’abakozi rivuga.

Tariki 11 Mutarama 2021, REB yasohoye urutonde rw’abarimu bahawe akazi mu buryo budasanzwe maze dutungurwa no kutibona mu bagahawe kandi twarize uburezi ndetse tunafite amanota meza kandi menshi ugereranije n’abagahawe yewe batarize uburezi.

Mu kiganiro yatambukije mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu mujyi wa Kigali, umuyobozi w’agateganyo wa REB Dr. SEBAGANWA Alphonse yavuze ko akazi katanzwe bakurikije imyanya iri mu turere ndetse n’abakandida basabyemo akazi bityo bituma hari abahawe akazi bafite amanota make kubera ko nta bandi bayabasumbya basabye mu karere kamwe.

Yakomeje anasobanura impamvu abantu bize bakarangiriza mu isomo rimwe batabonye akazi ariko ibisobanuro yatanze ntibyatunyuze bityo duhitamo kubitabaza ngo mudukorere ubuvugizi maze turenganurwe.

Hari kandi ingingo zikurikira zitigeze zubahirizwa mu itangwa ry’akazi nkuko zigaragara muri iyi baruwa.