November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umugore wari ugiye kwivuza

YASUWE 95 

Umuforomo w’imyaka 32 y’amavuko ukorera mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima mu Mudugugu wa Mirambi, kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Mutarama yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 31 wari ugiye kwivuza.

Uyu muforomo ukekwaho gusambanya umugore wari ugiye kwivuza ku gahato,  afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Kinazi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hanakorwe dosiye hanyuma ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje  ko uru rwego rutazigera rwihanganira abantu bishora mu byaha nk’ibi, asaba abaturarwanda kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru.

Ati “Abantu bagomba kwirinda ingeso zibaganisha muri ibi byaha bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina. RIB ntabwo izihanganira ibi byaha, izabirwanya kandi bigomba gucika. Turasaba Abanyarwanda bose ubufatanye batanga amakuru mu kurwanya iki cyaha.”

Uyu muforomo aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa hashingiwe ku ngingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.