December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuturage yatsimbaraye muri Bannyahe ngo ntazahava mpaka Umujyi wa Kigali umuhaye ingurane

YASUWE 86 

Umugabo witwa Kabera Berchaire wo mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu gace ka Bannyahe ahaherutse kwimurwa abaturage, avuga ko ingurane y’imitungo ye yaje ihabanye n’agaciro kayo ku buryo yiyemeje guhatana n’Umujyi wa Kigali wamusenyeye.

Uyu muturage uba yikinze mu nzu iri muri nke zisigaye zihagaze muri kariya gace, yavuze ko yari afite imiryango 27 akodesha ku buryo we n’umuryango we bari babayeho neza.

Aba yicaye ku muryango w’inzu arimo ubu yahoze ibamo abapangayi kuko iyo yabagamo yasenywe. Avuga ko bamukoreye igenagaciro bagasanga agomba kwishyurwa miliyoni 21 Frw aza gusubirishamo ngo baza kubona ko ari miliyoni 38Frw mu gihe igenagaciro rya banki ryari ryerekanye miliyoni 48.

Gusa ngo baje kumenya amakuru ko abagenagaciro bahawe amabwiriza ko bariya baturage batari bwishyurwe mu gihe ziriya nyubako yari yazubatse mu nguzanyo ya banki.

Ati “Yewe kugeza na n’uyu munota bahasenye nkihafite ideni rya banki ku buryo kugeza na n’uyu munsi banki itigeze ihwema kumbarira.”

Kabera agaruka ku byo guhabwa ingurane y’inzu, ariko ko hari igihe we yigeze kujyayo aho kugira ngo bazerekwe barakubitwa kuko bari banenze izo nzu.

Uyu muturage  agaruka ku byo yita akarengane bagiye bakorerwa, akavuga ko adateze gutuza mu gihe atararenganurwa.

Uyu mugabo Kabera Berchaire avuga ko azava muri Bannyahe ari uko Umugi wa Kigali umuhaye ingurane kandi ikwiriye

Ati “Nzi ko ubutabera bw’u Rwanda bugira aho bugera bukagira n’aho bugarukira kandi ibyacu bikaba byubakiye ku mategeko, niba byubakiye ku mategeko hakaba hari itegeko riri kunyimura na none ndongera ngane rya tegeko rimpa uburenganzira ku mutungo wanjye.

Niba ari irinyimura sinishimire uko rinyimuye ndongera ngane rya rindi rimpa uburenganzira ku mutungo wanjye.”

Nyuma y’uko abandi bari batuye hariya bimuwe, uyu we yahise agana inkiko arega Umujyi wa Kigali ngo kuko wamurenganyije ngo ukaba waramukoreye ibyo yita urugomo nk’uko Ukwezi dukesha iyi nkuru kwabyanditse.

Abaturage bimuwe muri Bannyahe batujwe mu mazu bubakiwe mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, ariko bamwe banze kuzijyamo kuko bavuga ko ntaho zihuriye n’igenagaciro ry’imitungo yabo yasenywe.

Abari batuye muri Bannyahe igizwe na Kangondo ya 1 n’iya 2 ndetse na bamwe bo muri Kibiraro bimuwe kuberako bari batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yagiranye n’aba baturage mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 mbere yo kujyanwa mu nzu bubakiwe, bamwe bamubwiye ko bakeneye amafaranga y’imitungo yabo bakajya gutura aho bafitiye ubushobozi kandi bazakwirwa n’imiryango yabo, aho kutuzwa mu nzu nto kandi zitazagira icyo zibamarira.

Minisitiri Shyaka yabasubije ko ibyo leta yakoze ari ubutabazi no gukura ubuzima bwabo mu kagaga, kandi ko itabikoze ngo ibatererane kuko yabaguraniye ikabatuza ahandi n’ubwo hari abavuga ko batahishimiye.