December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

COVID19: Abanyamakuru bemerewe gukora muri Kigali ni abo Polisi izajya iba ifite ku rutonde ruzajya rutangwa na RMC

YASUWE 68 

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka, nyuma y’uko iyi Minisiteri kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Mutarama 2021 isohoye urutonde rw’imirimo na serivisi by’ingenzi byemerewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya covid19, ariko Itangazamakuru ntirigaragare kuri urwo rutonde.

Minisitiri Shyaka yavuze ko Itangazamakuru ari ingirakamaro ku buryo ritabuzwa gukora, ahubwo ko rifite umwihariko kubera umusanzu ukomeye n’uruhare rwaro mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: Hari abahise bagaragaza ko itangazamakuru ryabujijwe gukora, ariko sibyo kuko abanyamakuru ni kimwe n’izindi serivise zose, badufashe kubahiriza izo ngamba bakoresha abakozi batarenze 30% mu rwego rwo kwirinda ko bashobora kwandura no gukwirakwiza Coronavirus kandi byagakozwe neza twese tukirinda.”

Minisitiri Shyaka yakomeje avuga ko abanyamakuru babinyujije mu Rwego rwabo Rwigenzura (RMC), bazajya basaba impushya mu gihe hari inkuru bashaka gutara mu mujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo, urwo ruhushya rukazajya rushyikirizwa inzego zirimo Polisi kugira ngo mu gihe bari mu kazi kabo, batagongana n’inzego z’umutekano.

Yanaboneyeho kumara impungenge abanyamakuru ko izi ngamba zitazabangamira akazi kabo kuko nibikorwa neza amakuru azajya atangwa ku gihe nk’uko bisanzwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase