November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kamonyi: Bamwe mu batemye ijosi Uwineza batawe muri yombi

YASUWE 64 

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abantu 5 bacyekwaho gutema ijosi uwitwa Uwineza Etienne.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa polisi mu gitondo cyo ku wa 19 Mutarama 2021 buragira buti “Twafashe Kamuhanda Jean Claude, Nkurikiyimana Rucakatsi Alias Njili, Hagenimana Francois, Ntitanguranwa Jean Bosco, na Ishimwe Jean Claude Alias Kimasa. Barakekwaho gutema ijosi Uwineza Etienne mu ijoro ryo ku itariki ya 08 rishyira ku itariki ya 09 Mutarama 2021, byabereye mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera Rukoma mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).