December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abatunguwe n’ingamba nshya zo kwirinda COVID19 twabashyiriyeho uburyo bwo kubafasha-CP Kabera

YASUWE 97 

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri avuga ko abatunguwe Polisi yabashyiriyeho uburyo bwo kubafasha.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, hifashishijwe ikoranabuhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 18 Mutarama 2021.

Zimwe mu ngingo zigize ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ni uko Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15.

Polisi igira inama abaturarwanda gusoma amabwiriza uko yakabaye ku buryo buri wese afata icyemezo cy’uko agomba kuyubahiriza.

Umuvugizi wa Polisi, CP J.B Kabera, yatangarije Ikigo k’Itangazamakuru mu Rwanda ko Polisi yiteguye, bityo ko abo ibyemezo byatunguye izabafasha bajye aho bakwiye kuba bajya muri iyi minsi 15.

CP Kabera yagize ati :“Niba wumva ugomba kuva mu Mujyi cyangwa se mu ntara ukaba wabifasheho icyemezo, icyo kubahiriza amabwiriza 100% ntabwo bisubira inyuma, kandi nta nubwo umuntu yagerageza kubigabanya”.

CP Kabera yasobanuye ko zimwe mu nshingano za Polisi ari ugufasha abantu bashobora kuba batunguwe n’aya mabwiriza, bakaba bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahandi hantu mu byukuri bumva ko bamara igihe cy’iminsi 15.

Ati : “Ku ikubitiro turahita dushyiraho uburyo bwo kugira ngo amabwiriza yubahirizwe hirya no hino mu gihugu. Ntabwo rero twifuza kugira uwo dufata. Guma mu Mujyi wa Kigali, ni be Guma mu rugo ibisabwa abaturage hirya no hino mu gihugu nibabyubahirize. Twavuga ko Polisi yiteguye gukorana n’inzego zose dukorana buri gihe mu gufasha abo bantu. Abakora ingendo twabagira inama yo gukora ingendo za ngombwa”.

Abakeneye ubufasha baranyura kuri uru rubuga cyangwa bahamagare kuri izi nomero Polisi yatanze muri iri tangazo