December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Mu bice bitandukanye amatora yatangiye akererewe kuko ibikoresho by’amatora byatinze kubageraho

YASUWE 56 

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya.

Amatora ari kuba mu gihugu kitarimo ‘internet’ ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikaba zarahagaritswe.

Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko BBC yabitangaje.

Bobi Wine wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi aratorera hafi y’aho atuye ahitwa Magere mu karere ka Wakiso muri Kampala.

Perezida Yoweri Museveni we aratorera mu gice cy’icyaro iwabo aho afite urugo mu burengerazuba bw’igihugu.

Hari ingorane zitandukanye mu gutanga no kubona amakuru mu gihe internet n’imbuga nkoranyambaga byavanyweho mu gihugu.

Hamwe ibikoresho by’amatora byatinze abaje gutora barinuba

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo urugomo ndetse hapfuye abantu babarirwa muri mirongo, biganjemo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Museveni arashaka manda ya gatandatu nyuma y’imyaka hafi 35 amaze ku butegetsi.

Ibyavuye muri aya matora by’ibanze biratangazwa nyuma y’amasaha 48 nk’uko bivugwa na komisiyo ishinzwe amatora.