December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Barashinja Urukiko kubarenganya rukabaha umwanzuro udahuye nibyo baregeye

YASUWE 91 

Umuryango utuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, akagari ka Munanira ho mu mudugudu wa Bugarura urashinja Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi uburiganya no kuwurenganya rukabaha umwanzuro w’urubanza udafite aho uhuriye n’ikirego waregeye, ndetse uyu muryango utewe agahinda no kuba umaze imyaka isaga 20 utarahabwa uburenganzira ku isambu yawo. Ni mugihe umukozi w’Akarere ushinzwe gutanga ubufasha muby’amategeko avuga ko iki kibazo cy’uyu muryango atakizi, akabasaba ko bamwegera akabafasha kubona umuti w’iki kibazo.

Umuryango wa Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricie, mu rubanza uregamo Uzabumwana Laurent rwo kuba yarababujije uburenganzira ku mutungo bemererwa n’amategeko, nkuko bigaragara mu irangizarubanza ryo kuwa 08/09/2001 kuva muri uwo mwaka bakaba barabujijwe uburenganzira ku mutungo wabo, ndetse biza kubaviramo no kumeneshwa barahunga bakiza amagara yabo, nyuma yuko uyu Uzabumwana barega yasanze abahinzi barimo guhinga muri iyo sambu akazana igikundi cya bene wabo, bakabaka amasuka n’imbuto y’ibishyimbo bari bagiye guhingamo bakabishyingurana n’amasuka bakoreshaga.

Kuva iki kibazo cyaba nyir’isambu wayihawe ku buryo bwemewe n’amategeko kuko afite n’icyangombwa cy’ubutaka kimubaruyeho ntarayigiraho uburenganzira imyaka 20 irashize, kandi ubuyobozi iki kibazo bukizi ariko kikaba cyaranze gukemuka.

Ndetse nkuko bigaragara mri Raporo y’umudugudu wa Bugarura yo kuwa 18/08/2020 igaragaza ko uyu Uzabuwana wabashije kwigwizaho imitungo y’abandi, ubwo ba nyirayo bari baje kuyihinga yagiye kubarega ku rwego rw’umudugudu akavuga ko ni aramuka asanzemo abahinzi baricanira mu isambu yita iyiwe, nibwo iki kirego cyazamutse giturutse ku rwego rw’akagari, ishyikirizwa Ubugenzacyaha, nabwo buishyikiriza Ubushinjacyaha.

Nyuma yo kumva ibivugwa n’uyu muryango ko waba wararenganijwe n’urukiko, rwandanews24 twagiye aho ubu butaka buherereye maze tuganira na bamwe mu bafitanye isano n’uyu muryango, maze badutangariza by’inshi kuri uyu muryango na buryo ki iyi sambu ba nyirayo bayimwe bikanabaviramo gusembera.

Nizeyimana Ibrahim uvukana na Uzabumwana uregwa kunyaga isambu yabandi yagize ati “Uyu uregwa gutwara isambu yabandi turavukana kuri Papa, dutandukanye kuri ba Maman, ndetse iyi sambu igabanyije abavandimwe biwe 4, ariko bose yarabacecekesheje ashaka kuyitwara wenyine, ndetse andi makossa akomeye adukorera nuko ashaka kuyiyandikishaho kandi ari uko yari umukuru w’umuryano ubwo baabanaga yari akwiriye kuyifata mu izina ry’umuryano ntayifate mu izina rye bwite, natwe arimo kuturiganya, rero Urukiko icyo turusaba ni rureke amarangamutima na Ruswa, ruze rukurikize irangizarubanza ba nyirayo babone uturima twabo, nibitaba ibyo bamwe bazabiburiramo ubuzima.”

Mukangango Elizabeth nawe wo muri uyu muryango yagize ati “Ese imikorere y’inkiko izakorera abatifite ryari? Nigute umuturage arenganywa ntabone kivugira bikarinda bimara imyaka ingana itya, iki kibazo kimaze igihe kinini ariko tebwe nk’abaturage dukeka ko kidindizwa nuko umwe yaba yarahaye Urukiko ruswa.

Ndangamira Alex, umukuru w’umudugudu wa Bugarura ari nawo uherereyemo iyi sambu iburanwa avuga ko iki kibazo nk’inzego z’ibanze banze kucyivangamo kubera ko ari icy’umuryango ndetse kikaba cyaranashyikirijwe urukiko, agahamya ko Raporo yakozwe ikagezwa mu bugenzacyaha kwari ukugira ngo bakumire icyaha kitaraba, kuko banze ko aba bantu hazagira usagararira undi, bahitamo kubigeza hejuru ngo babikemure, kuri ubu ko kitakiri mu nzego z’ibanze kuko cyagejejwe mu rukiko, ariko ko kidakemuwe kizateza amakimbirane yo mu miryango.

Ubwo rwndanews24 yifuzaga kumenya nimba urwego rw’akarere rwaramenye iby’iki kibazo, rwegereye ushinzwe gutanga ubufasha muby’amategeko (Maj) maze aduhamiriza ko iki kibazo batigeze bacyakira, ariko asaba iyi miryango ko yakimugezaho akabafasha, akabaha umurongo muzima cyakemurwamo.

Me. Serugo Michel yagize ati “Ntabwo icyo kibazo twigeze tucyakira, ariko abaturage batgane tubafashe kubasobanurira, ndetse tunabahe umurongo uhamye iki kibazo cyakemukamo.”

Isambu aba baburana ifite UPI: 3/03/09/05/6283 Akaba ari ubutaka bwagenewe ubuhinzi nkuko icyangombwa cy’ubutaka kibaruye kuri Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricie kibigaragaza.

Imikorere idahwitse y’urwego rw’ubutabera muri aka karere ka Rubavu yavuzweho kenshi, ko habamo gutekinika gukabije, ariko ubona nta giihinduka, dore ko no muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) iherutse gusohoka igaragaza uko abaturage bishimira serivisi bahabwa, uru rwego rw’ubutabera rwagize amanota make cyane, kuko abaturage bagaragaje ko bizera inkiko ku kigero cya 89,50% mu gihe bizera Umukuru w’Igihuggu ku kigero cya 99,75%.

Igicumbi cy’umudugudu wa Bugarura ari nawo uherereyemo iyi sambu

Icyangombwa cy’ubutaka kigaragaza ko ari icy’uyu muryango, ariko nta ruhare bafite ku isaambu yabo

Raporo y’umudugudu yakozwe, igaragaza ko uyu mugabo wiyitirira isambu yabandi, yavuze ko uwo azayisangamo bazicaniramo

Uyu muryango wababajwe no kuba Raporo y’umudugudu bashiingiyeho batanga ikirego mu Rukiko kwari ugusagararirwa bakirukanwa mu isambu yabo, ariko batungurwa no kubwirwa ko ikirego cyabo gishaje.