December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Abaturage bari bararahiye kutazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 bisubiyeho

YASUWE 97 

Bamwe mu babyeyi mu batuye mu Kagari ka Buhanda, mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko  bahisemo kwambara udupfukamunwa kubera ko basanze baraguye mu bishuko.

Ni abaturage  babarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi bavuga  ko kuba bari bamaze igihe kinini batambara udupfukamunwa, babitewe n’Umuvugabutumwa uturutse mu Mujyi wa Kigali ababwira ko kukambara ari icyaha gikomeye.

Bavuga ko uyu muvugabutumwa yabasangaga mu matsinda abera mu ngo akanababwira ko izo nyigisho bagomba kuzibwira abana babo biga mu mashuri, ubabwira kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera kubyanga bivuye inyuma.

Mukamazimpaka Espérance umwe mu bahawe izo nyigisho avuga ko babanje kumva ko nta COVID-19 iba mu cyaro, ko aho bayivuga ari i Kigali.

Ati: ”Iyi myumvire mibi yaje kwiyongeraho n’inyigisho twahawe n’uwo Muvugabutumwa bituma turushaho kwinangira.”

Mukamazimpaka yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere n’Abanyamakuru bakomeje kubivuga bumva ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa, ndetse ko basomye na Bibiliya basanga nta murongo ubuza Abakristo n’abemera Imana kwambara agapfukamunwa.

Umuyobozi uhagarariye Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango n’igice cya Nyanza Umuremye Jolay Paul avuga ko aba bayoboke basobanuriwe nabi Ibyanditswe Byera, kuko nta gice cyangwa umurongo uvuga ko abantu batagomba kwirinda icyorezo.

Yagize ati: ”Noneho biranababaje kumva ko hari ababyeyi bavana abana babo mu mashuri ngo kwambara agapfukamunwa ni icyaha.”

Umuremye Jolay Paul avuga ko kuba bemeye guhindura imyumvire nk’iyi bari bafite bishimishije.

Ku kibazo cy’abantu bakerensa icyorezo cya covid19 ndetse bakaba batubahiriza amabwiriza n’ingamba zo kukirinda kubera impamvu z’imyumvire yabo, inyigisho za bamwe mu banyamadini hakiyongeraho n’ibihuha bigenda bikwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Mutarama 2021 yabwiye rwandanews24 ko abantu badakwiye guha agaciro imyumvire n’inyigisho nk’izo zibuza abantu kwirinda kuko covid19 iriho kandi yica bakaba bagomba guhindura iyo myumvire ndetse n’ababagumura bakamaganwa. https://rwandanews24.rw/2021/01/12/turakangurira-abanyarwanda-kudaha-agaciro-ubutumwa-bwo-kuri-social-media-bwuwiyise-umuganga-uvuga-ko-covid19-itabaho-cp-kabera/

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abari bafite imyumvire mibi ari abaturage bagera kuri 16, bo mu Kagari ka Buhanda.

Gusa akavuga ko nubwo yaba umuturage umwe ufite imyumvire nk’iriya batareka kumwigisha kuko ashobora kwanduza umubare munini w’abaturage bagenzi be.

Habarurema yagize ati:”Ntabwo aya makosa yabaye twayashinja Ubuyobozi bw’Itorero ni ubuyobe bw’abantu bake ku giti cyabo, kandi batubwiye ko bahinduye imyumvire kuko bemeye no gusubiza abana babo mu ishuri.”

Umuseke dukesha iyi nkuru wanditse ko abana mu mpuzankano, ababyeyi, Abapasiteri n’Ubuyobozi bw’Akarere, batangiye inyigisho zirebana no kwirinda COVID-19 mu Ishuri ribanza rya Joma.

Umuyobozi w’Itorero  ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi abasomera imirongo yo muri Bibiliya ivuga ukuntu abantu bagomba kwirinda no guha akato uwaba yanduye icyorezo runaka iyo ari ngombwa.

Bariya baturage bari babwiye TV One ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 “Aribata Amategeko y’Imana.”