December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kayonza: Abaturage batujwe na leta bavuye muri Tanzania barasaba kurenganurwa ku butaka bahawe bakabwamburwa babwirwa ko bwaguye mu nzuri (Farms) z’abakire

YASUWE 76 

Ibi ni ibivugwa n’Abanyarwanda batahutse mu gihugu mu mwaka wa 2007 bavuye muri Tanzania, bahwe ubutaka n’ inzego za leta zifatanyje na Komisiyo yo gucyura impunzi mu Rwanda, ariko bamwe babwirwa ko ubutaka bahawe bwaguye mu nzuri (Farms) z’abakire n’Abayobozi mu nzego za leta, ariko bizezwa ko bazahabwa ahandi mu rwego rwo kugirango babone imibereho none barategereje amaso yaheze mu kirere kandi bamwe muri bany’ubwo butaka ngo bamaze kubugurisha, inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo zo zivuga ko zitazi niba aba baturage barabuhawe koko, abandi ntibashaka kugira icyo babivugaho.

Mu baturage bambuwe ubwo butaka bageza kuri rwandanews24 ikibazo cyabo bavuze ko batujwe mu mu Ntara y’Uburasirazuba, akarere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri, Akagali ka Kageyo mu Mudugudu wa Rugeyo. Aba baturage abenshi ntihatuye kuko babuze aho bihengeka bajya gupagasiriza mu tundi turere two muri iyi Ntara mu rwego rwo gusahaka imibereho kuko bari bamaze kwamburwa ubutaka bahawe.

Bamwe mu baturage bafite iki kibazo baganiriye na rwandanews24 bagira bati: “Twatahutse mu Rwanda muri 2007, muri 2012 Komisiyo yo gucyura impunzi ifatanyije n’inzego za leta zo mu karere ka Kayonza baje kuduha ibyangombwa by’ubutaka na nomero zabwo ngo butwegirirwe bunatubarurweho. Bamwe mu batujwe mu Mudugudu wa Rugeyo ndetse no mu yindi midugudu igize Akagali ka Kageyo, tubwirwa ko ubutaka bwacu bwaguye mu ifamu z’abakire tutagomba kubuhabwa Nomero zabwo barazitwambura barazitwara, ariko batubwira ko bazatuguranira bakaduha ahandi hatari mu ifamu z’abandi baturage.”

Kuva muri 2012 aba baturage bakwizezwa guhabwa ubundu butaka, ntacyo ikibazo cyabo kirakorwaho ngo barenganurwe. Aba baturage ntibahwemye kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi, ariko ntacyo ubuyobozi bwabafashije kuko ngo hari n’abababwiraga ko batabyinjiramo kuko icyo gihe batahayoboraga.

Umwe muri aba baturage yandikiye inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza taliki ya 5 Gashyantare 2019 ibaruwa rwandanews24 ifitiye kopi, yibutsa ibyo bita akarengane bakorewe ubwo bamburwaga ubutaka ngo ni ubw’abakire, ariko bakizezwa guhabwa ubundi bakaba batarabubonye, Inzego z’Ubuyobozi kuva mu Mudugudu, Akagali, Umurenge n’Akarere zose zasinye kuri iyo baruwa zemeza ko uwo muturage yarenganyijwe kandi agomba guhabwa ubutaka, ariko kugeza muri 2021 ntacyo arasubizwa.

Mu gushaka kumenya niba hari urwego rwo muri aka Karere rwaba rufite Umuyobozi uzi ikibazo cy’aba baturage by’umwihariko uwari umuyobozi icyo gihe babuhabwa muri 2012, rwandanews24 yaje kumenya ko uwari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugeyo Ndagano John icyo gihe, yaje kuvaho ariko abaturage bongera kumugirira icyizere baramutora n’Ubu niwe Uyoboye Umudugudu wa Rugeyo.

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye na John Ndagano, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugeyo wawuyoboraga muri 2012 akaba anawuyoboye muri 2021, yagize ati: “Dufite ikibazo cy’abaturage bacu barenganyijwe bamburwa ubutaka bahawe ubwo batahukaga mu Rwanda muri 2007, igihe cyo guhabwa ibyangombwa byabo ngo bubabarurweho muri 2012, bahise bamburwa nomero zabwo ahubwo babwirwa ko bazahabwa ubundi kuko ubwo bari barahawe bwaguye mu ifamu z’abakire.”

Uyu muyobozi w’Umudugudu Ndagano John abajijwe icyo bakoze nk’ubuyobozi ngo ikibazo cy’aba baturage gikemuke nk’umuntu wari uhari babuhabwa ari umuyobozi, bakabwamburwa ahari nk’umuyobozi ndetse imyaka ikaba ishize irenga 13 ikibazo cyabo kitarakemuka, yagize ati: “Twagerageje gufasha abaturage bacu, ariko ubuyobozi budukuriye ntibushaka kugira icyo bubivugaho. Hari bamwe muri bo bandikiye Akarere ka Kayonza turabasinyira twemeza ko ubwo butaka babwambuwe, ariko ntacyo babasubije kandi hagiye gushira imyaka 2 babandikiye.”

Nyuma yo kubona Ubuyobozi bw’Akarere ntacyo bubafashije, abaturage bateye intambwe bageza ku Muyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Bwana Mufuruke Fred, abizeza ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa, ariko amezi ashize ari 3 ntacyo barasubizwa.

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Bwana Mufuruke Fred, yavuze ko ubutaka bw’Akarere abafite ububasha bwo kubutanga ari Njyanama y’Akarere na Komisiyo yo gucyura impunzi. Yagize ati:  Ese mwaturusha ibigaragaza ko bahawe ubutaka? Ubutaka babuhawe na nde hagati ya Komisiyo na Njyanama?

Umunyamakuru yamusubije ko bimwe mu byo aba baturage bafite kandi bahuriyeho bose bigaragaza ko ubwo butaka babuhawe ari nomero zabwo bahawe muri 2007, ariko muri 2012 bwajya kubandikwaho bakazamburwa, ikindi kibigaragaza ni inyandiko bamwe muri bo bafite z’inzego z’Ubuyobozi kuva mu Mudugudu kugera mu Karere zigaragaza ko barenganye bakamburwa ubutaka, ariko bazahabwa ubundi.

Guveruneri Mufuruke abajijwe aho aba baturage bashobora kubariza cyane ko Ubuyobozi bw’Akarere bwo butashatse kugira icyo buvuga kuri iki kibazo mu nshuro zose rwandanews24 yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza Bwana Murenzi Jean Claude ndetse n’ubutumwa bugufi mu gihe cy’ibyumweru 3 bishize kugera kuri uyu wa 13 Mutarama 2021, Guverineri Mufuruke nawe ntabwo yifuje kugira ikindi abivugaho.

Amakuru rwandanews24 yamenye ni uko nyuma y’uko ivuganye na Guverineri Mufuruke Fred w’Intara y’Uburasirazuba, yohereje itsinda ry’abantu mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri, Akagali ka Kageyo mu Mudugudu wa Rugeyo aho aba baturage bari barahawe, ngo bamenye amakuru ahagije yiyongera ku yo yahawe n’itangazamakuru.

Aba baturage bo bifuza ko Inzego z’Ubuyobozi zababwira niba gukemura ikibazo cyabo byarabananiye ngo bakiyambaza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuko n’ubundi bavuga ko ariwe wari wabubagabiye inzego z’Akarere na Komisiyo zikaza gushyira mu bikorwa ubutumwa bwe kuri abo baturage.