December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Igihe tugezemo biragoye kumenya aho umuntu yanduriye covid19 kuko imaze gukwira hose-Dr Mpunga

YASUWE 106 

Ibi ni ibyatangajwe n’umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse ubwo yavugaga ko abantu badohoka bakirara ku kubahiriza amabwiriza yo kurwanya covid19 bakwiriye guhindura imyumvise kuko yamaze gusakara ahantu hose.

Mbere icyorezo cya covid19 kikigera mu Rwanda muri Werurwe byari byoroshye ngo kuko umuntu yavugaga aho yagiye n’aho yanyuze uwamwanduje agahita amenyekana kuko yatangaga imyirondoro ye kandi bakurikirana bagasanga koko yafite covid19.

Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Mutarama 2020, Dr Mpunga yagize ati: “Igihe tugezemo biragoye kumenya aho umuntu yanduriye covid19 kuko yamase gukwira hose mu gihugu. Abantu barasabwa kwitwararika bakubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo kuko ntitukimenya aho umuntu yanduriye ngo dukurikirane abamwanduje bavurwe.”

Dr Mpunga agira inama Abanyarwanda kubahiriza ingamba zo kwirinda covid19 birwanaho ubwabo bakirinda barinda na bagenzi babo kuko ngo iki cyorezo kigeze aho gifite ubukana buri ku rwego rwo hejuru.

Abamaze kwandura covid19 mu Rwanda ni 9950, abakize ni 6974, abakirwaye ni 2851 naho abamaze guhitanwa na covid19 ni 125.