December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Turakangurira Abanyarwanda kudaha agaciro ubutumwa bwo kuri social media bw’uwiyise umuganga uvuga ko covid19 itabaho-CP Kabera

YASUWE 62 

Ibi ni ibitangazwa n’Umvugizi wa Pilisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera nyuma y’ubutumwa bw’umuntu uvuga ko ari umuganga akaba akangurira abantu kutubahiriza ingamba zo kwirinda covid19 ngo ntayibaho.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange igihangayikishije abantu ari icyorezo cya coronavirus ikomeje koreka imbaga y’abantu, ku mbugankoranyambaga hakomeje gucicikana ubutumwa bw’uwiyise umuganga uvuga ko amazina ye ari Charlotte, akaba avurira mu bitaro byo muri Amerika.

Ubutumwa bwe bugumura abantu kuko avuga ko hari abantu babakoresheje inama, ariko ntabwo avuga abo aribo, ngo bakabwira abaganga nawe ariko ko bazajya babeshya abantu ko covid19 iriho kdi itabaho. Akomeza avuga ko arimo kubwira abanyarwanda kutayiha agaciro, ahubwo ngo bakomeze ubuzima busanzwe.

Uyu uvuga ko ari umuganga ubwira abantu ko covid19 itariho, mu Rwanda naho hagaragaye abantu bafite imyumvire nk’iyi ariko bavuga ko ishingiye ku myemerere y’idini ryabo.

Aba baturage batuye mu Ntara y’Amajyepfo, akarere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana. Bavuga ko badashobora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19 kuko ngo itariho, ndetse banafashe icyemezo cyo gukura abana ba bo mu ishuri kugirango batazambara udupfukamunwa twifashishwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda covid19.

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera,  ku butumwa bukomeje gucicikana kuri social media bukangurira abantu kudaha agaciro covid19 kuko ngo itabaho, agira ati: “Ntabwo aribyo, abantu bose bumva ubu butumwa ntibazabuhe agaciro kuko koronavirusi irahari kandi irica. Twese tuyirinde.”

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Umuyobozi wa RBC Dr Nsanzimana Sabin ntibyakunda, mu gihe yagira icyo atangaza kuri ibi bihuha kuko twamuhaye ubutumwa bugufi kuri telefone ye ngendanwa, tuzabigarukaho mu nkuru yacu itaha.

Kuva muri Werurwe 2020 icyorezo cya covid19 cyagera mu Rwanda, abamaze kuyandura ni 9784, abamaze kuyikira ni 6974, abakirwaye ni 2686 naho abo kimaze kwica ni 124.