December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Umusaza w’imyaka 51 yafashwe mu bakwirakwiza urumogi

YASUWE 70 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Mutarama  ishami rya Polisi y’u  Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe uwitwa Semagori Emmanuel  w’imyaka 51 na Twizerimana Callixte w’imyaka 36. Bafatanwe udupfunyika tw’urumogi  1,002  bacuruzaga ahantu hatandukanye, bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bagabo  byaturutse ku makuru ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahawe n’abaturage.

Yagize ati “Abapolisi bo mu ishami  rishinzwe kurwanya  ibiyobyabwenge  bahawe amakuru ko mu rugo rwa Twizerimana hacururizwa urumogi, bakimara guhabwa ayo makuru bagiye  iwe mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba  bagezeyo bamusangana koko udupfunyika tw’urumogi 502.”

CIP Karekezi avuga ko Twizerimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi avuga ko arugura kwa Semagori.

Bahise bajya kwa Semagori   bamusangana udupfunyika 500 avuga ko  yari afite undi mukiriya yari kurushyira wo mu Karere ka Rutsiro ariko akaba atatangaje amazina ye.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko Polisi yari isanganwe amakuru ko Semagori acuruza ibiyobyabwenge akaba yari aherutse gucika abapolisi bagiye kumufata.

Ati “Polisi n’ubundi yari isanzwe ifite amakuru ko Semagori ajya acuruza urumogi kuko tariki ya 11 Ukwakira 2020, abapolisi bagiye iwe bahawe  amakuru n’abaturage  bagezeyo  ariruka  aracika ariko icyo gihe abapolisi bahasanga  udupfunyika 100 tw’urumogi.”

Semagori na Twizerimana bafatanwe urumogi

CIP Karekezi yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta mahirwe na make bazigera babigiriramo kuko uzacika Polisi n’izindi nzego z’umutekano atazacika abaturage kubera bafitanye imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha.

Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa  Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).