December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda:Facebook yafunze konti za bamwe mu bayobozi bo mu ishyaka riri ku butsegetsi

YASUWE 67 

Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo muri Uganda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu, Facebook yafunze konti za bamwe mu bayobozi bari mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi, ibashinja gukoresha izo mbuga mu guhuma amaso abaturage ku bijyanye n’amatora azaba kuwa Kane taliki ya 14 Mutarama 2021.

Nubwo amazina y’abayobozi bafungiwe konti atatangajwe, Umuvugizi wa Facebook mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Kezia Anim-Addo, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ati “Muri uku kwezi, twafunze imbugankoranyambaga za Facebook muri Uganda zagaragaje imico idahwitse igamije guhuma amaso rubanda ku bijyanye n’amatora.”

Abashyigikiye Perezida Yoweri Museveni bo bashinja urubuga rwa Facebook na Twitter kwibasira ishyaka rya NRM.

Uwitwa Don Wanyama ku cyumweru yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Bagomba ‘gufungura’ imbuga bafunze ejo n’uyu munsi.” Yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe itumanaho muri Uganda kugira icyo gikora maze bakongera bagahabwa rugari.

Hari abashyigikiye Museveni bavuga ko imbuga z’abo bayobozi zafunzwe bisabwe n’abarwanashyaka ba Bobi Wine uri mu bakandida bashaka intebe y’umukuru w’igihugu.

Kugeza ubu Bobi Wine ntacyo aratangaza kuri ibi ashinjwa.

Hashize igihe hari umwuka mubi muri Uganda, aho abatavuga rumwe na Leta binubira kwibasirwa. Ku isonga y’abagiye bagaragaza guhohoterwa harimo Bobi Wine ufite benshi mu rubyiruko bamushyigikiye.