November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyarugenge: Mu rugo rw’umuturage hasanzwemo gerenade

YASUWE 53 

Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Kanyiraganje, Akagari ka Nyakabanda ya II, Umurenge wa Nyakabanda habonetse gerenade mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2021.

Iyi gerenade yabonywe n’abantu bari barimo gukura igitaka mu rugo rw’uwo muturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemeje aya makuru ko ari impamo.

Yagize ati “ Gerenade bayibonye mu rugo rw’umuturage ubwo bari barimo kuvangura igitaka n’amabuye.”

Yavuze ko inzego zishinzwe gutegura ibisasu zahise ziza kuyitwara anaboneraho gusaba abaturage kujya birinda gukinisha ibintu cyane cyane by’ibyuma batazi.