November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyakwigendera Umuhire Valentin yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa I Rusororo-Amafoto

YASUWE 190 

Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana, abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe bamusezeye bwa nyuma, imisa yo kumuherekeza irabera kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera, naho kumushyingira birabera mu irimbi rya Rusororo.

Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Mutarama 2021, umurambo we wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK, ujyanwa kuri Mont Kigali ahitwa ku Kigaraje mu karere ka Nyarugenge ni ho habereye imihango yo kumusezera. Hari Abapolisi bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

Biteganyijwe ko saa tanu n’igice (11h30) habayeho Misa yo kumuherekeza kuri Kiliziya ya Regina Pacis iRemera, naho kumushyingura bikaba saa munani (2h00) i Rusororo muri Gasabo.

Inkuru y’urupfu rw’Umunyamakuru Umuhire Valentin yababaje benshi ubwo yageraga mu matwi yabo ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, mugitondo n’ubwo urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021 aguye mu Bitaro bya CHUK aho yari arwariye.

Abanyamakuru bakoranye na Umuhire Valentin ndetse n’abamuzi bemeza ko yari umuntu mwiza, ukunda akazi kandi ukunda umuryango we.

Inkuru yabanje: https://rwandanews24.rw/2021/01/08/umunyamakuru-w-umunyamwuga-umuhire-valentin-yitabye-imana/

Uko umuhango wo gushyingura nakwigendera Umuhire Valentin wagenze