December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya uko iteganyagihe rihagaze kugicamunsi cyo ku wa 11 Mutarama 2021

YASUWE 133 

Muri ibi bihe by’ imvura nyinshi igwa hirya no hino mu gihugu igasenya ibikorwa remezo ndetse igatwara n’ubuzima bw’abantu, kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Mutarama 2021 Ikigo cy’Iteganyagihe Meteo Rwanda nk’uko bisanzwe cyasohoye iteganyagihe ry’uko ikirere cyiribwirirwe kifashe mu turere twose tw’Igihugu ndetse ko ku gicamunsi haribugwe imvura yumvikanamo n’inkuba.

Meteo Rwanda yagize iti: “Iteganyagihe: 11-01- 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru no mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Muhanga, Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Rutsiro naho ahandi hasigaye nta mvura iteganyijwe.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 kuri uyu wa mbere hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw’Igihugu.

Inzego zifite mu inshingano imihindagurikire y’ikirere zikangurira Abanyarwanda guhangana n’ihindagurika ry’ikirere bazirika ibisenge by’inzu, bafata amazi ava ku mazu, batera ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo kwirinda isuri iterwa n’imvu ndetse ikaba yanaba intandaro yo gusenya amazu batuyemo.

Niba ufite urugendo nyuma ya saa sita ntiwibagirwe umutaka