November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Abakozi 14 bamaze iminsi bafunzwe basubijwe mu kazi, bamwe bahindurirwa imyanya

YASUWE 89 

Mugitondo cyo kuwa kane, taliki ya 6 Kanama 2020 nibwo Akarere ka Rutsiro kahagaritse abakozi  16 ku mirimo yabo mu gihe cy’amezi 6 ubwo bari bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Icyo gihe mu itangazo akarere ka Rutsiro  kanyujije kuri Twiter  ryagiraga riti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwahagaritse ku mirimo yabo abakozi 16 b’akarere barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 5, abakozi 9 ku rwego rw’umurenge na 2 ku rwego rw’akarere mu gihe cy’agateganyo gishobora kugera ku mezi 6 bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.”

Ntibyatinze kuko abanyamabangga nshingwabikorwa b’imirenge ya Ruhano na Mushubati bahise bagirwa abere baasubizwa mu kazi.

Kuwa kane, tariki ya 07 Mutarama 2021 nibwo ubuyobozi bw’akarere bwafashe umwanzuro wo kubasubiza mu kazi, nyuma y’igihe cy’amezi 4 mu gihome urukiko rukabagira abere. Ubuyobozi bw’akarere ntiburagira icyo bubitangazaho.

Muri uko kubasubiza mu kazi abayemo impinduka nyinshi zinyuranye n’imyanya bari basanzwe bakoraho, aho hari bamwe mu bari abakozi bo ku rwego rw’akarere bajyanywe ku rwego rw’umurenge, ndetse abandi bo mu mirenge nabo bahinduriwe imirenge bakoreragamo.

Muri aba bakozi abahinduriwe imyanya harimo, Basabose Alexis; wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro kuri ubu wagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati.

Mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahinduriwe imirenge bayoboraga, harimo Rutayisire Deogratias wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango wagizwe umwere n’urukiko ku ikubitiro ubwo baburanaga ku ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 agahita ajyanwa kuyobora Umurenge wa Kigeyo.

Ikizihiza Alida wayoboraga Umurenge wa Rusebeya kuri ubu yahawe kuyobora Umurenge wa Murunda, aho yasimburanye Ntihinyuka Jnavier umukozi wayoboraga Umurenge wa Murunda wagiye Rusebeya.

Bisangwabagabo Sylvestre wayoboraga Umurenge wa Kivumu, yajyanywe kuyobora Umurenge wa Mukura.

Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry’Imihanda, Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari Umucungamari w’akarere aba bagumye mu myanya yabo.

Mu bakozi bashwinzwe ubutaka mu mirenge nta mpinduka zikomeye zabayemo.

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gakuru Munyakazi Innocent ntibyadukundira, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabashije kubusubiza.

Aba bakozi bari barahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere mu gihe cy’amezi atandatu kubera iperereza bakorwagaho ryo kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP, byaje kubaviramo no gufungwa mu gihe cy’amezi 4 nyuma urukiko rukabagira abere.

Byavugwaga ko mu bikorwa byagombaga gukorerwa abaturage hari ibikoresho birimo amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano bitahageze kandi byarishyuwe.

Inkuru yabanje: Rutsiro: Abakozi b’akarere 13 bari bafunzwe bazira kunyereza umutungo wa Leta bagizwe abere n’Urukiko