December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abarwanyi ba FLN 2 baherutse gutabwa muri yombi na FARDC bagejejwe mu Rwanda

YASUWE 56 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yohereje mu Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FLN barimo Capt Jean Marie Vianney Rusine na Col Irombe baherutse gufatwa n’ingabo z’icyo Gihugu, FARDC nk’uko rwandanews24.rw yari yabibagejejeho mu nkuru yabanje.

Capt Rusine Jean Marie Vianney yahoze  mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) na Capt. Ibambe bafatiwe mu bikorwa by’itsinda ryihariye  ry’Ingabo za FARDC (Hibou Special Forces) ku wa 7 Mutarama 2021. https://rwandanews24.rw/2021/01/09/col-irombe-na-cpt-rusine-ba-fln-batawe-muri-yombi-na-fardc/

Capt. Rusine yinjiye muri FLN mu 2018 nyuma yo kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubujura, icyo gihe  yari afite ipeti rya Lieutenant.

Col Irombe wari ushinzwe urukiko rwa gisirikari rwa FLN yavukiye mu yahoze ari Komini Tare ubu ni mu Karere ka Gakenke. Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Rwesero.

Ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside ingabo za FAR zigahungira muri Congo, Col. Irombe yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Lubumbashi mu bijyanye n’amategeko.

Mu mirimo yakoze harimo kuba Komiseri mu bucamanza bwa FDLR, ndetse yabaye Umunyamabanga wihariye wa Col. Bigaruka.

Abo basirikare bakuru bakimara gufatwa  hatangajwe n’urupfu rwa  Lt.Col Butera Didier wari umujyanama muri FLN.

Imirwano y’ingabo za FARDC n’inyeshyamba za CNRD/MRCD ahitwa Muzimu na Kigoma ho muri Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo imaze kugwamo abarwanyi ba FLN bagera kuri 36 ndetse n’ibirindiro by’izo nyeshyamba bikaba bimaze gusenywa.

Kuva abayobozi bakuru ba FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wawo, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafatwa, uyu mutwe uri mu marembera.

Aboherejwe mu Rwanda bagiye gusanga bagenzi babo mu butabera,  bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba FLN ikurikiranyweho by’umwihariko ibyakorewe mu majyepfo y’u Rwanda.