December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

London: Umugabo yahanutse mu ndege ya Kenya Airways irimo kugwa ahita apfa

YASUWE 91 

Indege yavaga muri Kenya yerekeza mu Bwongereza, iyi ndege ya kompanyi ya Kenya Airways ubwo yari irimo kugwa ku kibuga cy’indege cya Heathrow I London, hahanutsemo umugabo ahita yitaba Imana.

Umurambo w’uyu mugabo wabonywe ku cyumweru taliki ya 30 kemena 2019 nimugoroba. Birakekwa ko yahanutse mu gice cy’amapine y’indege ya Kenya Airways yari ivuye i Nairobi igeze i London nk’uko polisi ibivuga.

Uturiye ikibuga cy’indege, yavuze ko uyu muntu yaguye kuri metero imwe gusa hafi y’umuturanyi we wari urimo yota izuba.

Uyu mugabo utifuje gutangazwa, yavuze ko yumvise ikintu kituye hasi agahita arebera mu idirishya riri hejuru akabona umurambo w’umuntu n’amaraso yuzuye hose mu busitani.

Ati: “Nahise nsohoka, umuturanyi wanjye nawe yahise asohoka kuko yari afite ubwoba bwinshi”.

Umugabo yahanutse mu ndege irimo kugwa ahita apfa

Amakuru dukesha The Sun aravuga ko Polisi yavuze ko igiye gukora iperereza, ariko kugeza ubu urupfu rw’uyu muntu ivuga ko itarushidikanyaho.

Kenya Airways yatangaje ko indege bivugwa ko uyu mugabo yahanutsemo yagenzuwe bagasanga nta kibazo na kimwe yagize.

Gusa ubwo yari imaze kugera hasi ngo basanze igikapu, amazi n’ibiryo mu mwanya ubamo amapine y’indege.

 

Umuvugizi w’iyi kompanyi yavuze ko urugendo rwa Nairobi – London rureshya na kilometero 6,840 rumara amasaha umunani n’iminota 50, ko bibabaje kuba umuntu yarugiyemo mu buryo budakwiye.

Ati: “Birababaje kuba umuntu yihishe ku ndege akahaburira ubuzima. Kenya Airways iri gukora iperereza kuri iki kibazo”. Birakekwa ko uyu mugabo yaba yabuze Oxygène. Kugeza ubu umwirondoro w’uyu mugabo nturamenyekana nk’uko the Sun yakomeje ibyandika.

Urupfu nk’uru si ubwa mbere rubaye ku kibuga cy’indege cya Heathrow i London.

Mu 2015, hari umugabo basanze hejuru y’inzu yapfuye naho mugenzi we amerewe nabi cyane mu gihe bombi bari bihishe ku ndege ya kompanyi ya British Airways yari ivuye Johannesburg ijya i London.

Mu 2012, undi mugabo basanze yapfuye ari mu gice kibikwamo imizigo mu ndege ubwo yari igeze Heathrow ivuye Cape Town muri Afurika y’Epfo.