December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Rwanda na Uganda imbere y’ Ubutabera kubera gukenesha abaturage bafunga imipaka

YASUWE 44 

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ku mabwiriza yo gufunga imipaka ihuza ibihu byombi, iyi miryango ikaba ivuga ko yakenesheje abaturagekuko nta muturage ukijya guhahira mukindi gihugu.

Kuva muri Gashyantare 2019, ubutegetsi mu Rwanda bwafunze umupaka wakoreshwaga cyane wa Gatuna “bunagira inama” abaturage b’u Rwanda yo kutajya muri Uganda.

Abategetsi bavuze ko batafunze imipaka yose, ahubwo bafunze uwo mupaka umwe ngo usanwe. Ibi byabaye mu gihe cy’ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bukomeje kugeza ubu.

Imijyi n’ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda byahungabanyijwe n’ibi byemezo, nk’uko iyi miryango yareze ibivuga.

Deborah Kyarisiima, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abacuruzi b’abagore ku mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko ubu bahunze kuko barimo kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura nk’uko tabitangarije BBC.

Barasaba indishyi z’akababaro

Bavuga ko abaturiye ibi bice, by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, “batewe n’ubukene” kuva u Rwanda rwafata ibyo byemezo.

Ikirego cy’iyi miryango kuri leta zombi cyashyikirijwe urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba, kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho uyu muryango.

Abarega barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bya politiki.

Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ibi byemezo kuko Banki y’iki gihugu ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% muri Werurwe 2019 ugeraranyije n’ukwezi kwa Gashyantare 2019.

Abarezwe, ntawe uragira icyo avuga kuri iki kirego.

Buri ruhande, u Rwanda na Uganda, rushinja urundi kwivanga mu bibera imbere mu gihugu.

Taliki ya 7 Kamena 2019, nibwo Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu Majyaruguru ufunguye by’agateganyo ku modoka nini, nyuma y’uko wari wafunzwe mu kwezi kwa Werurwe 2019 kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi (One Stop Border Post). Taliki ya 27 Kamena 2019, uyu mupaka wongeye gufungwa kugera igihe kitazwi.