December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CAN 2019: Intamba z’ u Burundi zasezerewe zitarebye mu izamu mu mikino yose

YASUWE 68 

Ikipe y’Intamba mu Rugamba yasezerewe mu gikombe cy’Afurika itsinzwe imikino yose itanatsinze igitego kimwe, umutoza wayo akaba yavuze ko ari isomo rikomeye babonye.

Intamba ni ubwa mbere zari zigeze mu mikino y’igikombe cya Afurika, zikaba zasezerewe zitsinzwe imikino itatu nta n’igitego zinjije ku makipe bahuye.

Umukino wa gatatu ari nawo wanyuma mu itsinda B, Intamba z’u Burundi zawukinnye ejo ku cyumweru taliki ya 30 Kamena 2019 ubwo zahuraga  na Guinea, nayo yashakaga gutsinda ngo itegereze ikiba hagati ya Madagascar na Nigeria.

Ku munota wa 12 gusa, myugariro Christophe Nduwarugira w’Intamba yahawe ikarita itukura ku ikosa ryo gukina nabi, biba urucantege ku Ntamba.

Ku munota wa 25, Mohamed Yattara yatsinze igitego cya mbere cya Syli Nationale nyuma yo guhagarara nabi kwa ba myugariro b’u Burundi.

Guinea yarutaga umubare Intamba, yakomeje gusatira no kwiharira umupira n’ubwo ikipe y’u Burundi nayo yanyuzagamo igasatira.

Uburundi bwasezerewe muri CAN2019 budatsinze n’igitego kimwe

Ku munota wa 52, Mohamed Yattara yatsinze igitego cya kabiri umukino urinda urangira Intamba zitabashije kureba mu izamu.

Muri iri tsinda, ikipe ya Madagascar yakoze ibyo bamwe bafashe nk’ibitangaza, itsinda Nigeria bibiri ku busa izamuka muri iri tsinda ari iya mbere.

Madagascar, ni ubwa mbere igeze mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Aganirira mu Misiri n’umunyamakuru wa BBC Robert Patrick Misigaro,Olivier Niyungeko utoza Intamba mu Rugamba yavuze ko ku mukino w’ejo, ikarita itukura Nduwarugira yahawe yabaciye intege, ibi bikaba mu byatumye batsindwa.

Kuba bavuyemo nta mukino n’umwe batsinze cyangwa banganyije yavuze ko ari isomo rikomeye.

Niyungeko ati: “Inyigisho nkuyemo ni uko iyi mikino isaba umwanya muremure. Ni isomo tubonye, tugiye gutegura bushyashya, nitugira Imana tukagaruka tuzaba twabaye abandi”.

Uburundi bwari buri mu itsinda B, bukaba bwasezerewe butarebye mu izamu.