December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Turimo gutegura ibitero bigari byo guhashya inyeshyamba z’abanyamahanga – Perezida Tshisekedi

YASUWE 56 

Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo yavuze ko barimo gukora “ibitero bigari” bya gisirikare mu gace ka Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga.

Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kamena 2019, Perezida Tshisekedi yasuye akarere ka Ituri ahamaze iminsi havugwa ubwicanyi buhitana abaturage hagati y’abo mu bwoko bw’aba Hema n’aba Lendu.

Bwana Tshisekedi yahamagariye abatuye aka gace kurekeraho kwicana nk’uko bitangazwa n’ibiro bye.

Bwana Tshisekedi wakiriwe mu mujyi wa Bunia, umurwa mukuru wa Ituri, yagize ati: “Turi abana b’igihugu kimwe, ntidukwiye kuba turimo  kwicana”.

Mu ijambo rye, yatangaje ibitero bya gisirikare biriho bigamije kurandura imitwe ya gisirikare muri iyi ntara ya Ituri.

Yavuze ko ibi bikorwa bya gisirikare bizakomereza mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri aka gace k’iburasirazuba bwa Kongo.

Ibice binyuranye by’uburasirazuba bwa Kongo bimaze igihe bikorerwamo n’imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’irwanya ibihugu by’u Burundi, Uganda n’u Rwanda.

Muri Kivu y’Epfo, hashize igihe havugwa imirwano mu gace ka Minembwe hagati y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Muri iyo mitwe harimo iy’Abarundi, iy’Abanyarwanda n’irengera abaturage b’Abanyamulenge nk’uko umwe mu bayobozi mu gace ka Minembwe yabibwiye ikiganiro Imvo n’imvano cya BBC.

Mu ijambo yavugiye mu mujyi wa Bunia, Bwana Tshisekedi yavuze ko “kurandura iyo mitwe” barimo no kubiganiraho n’ingabo za MONUSCO hamwe n’ibihugu bituranyi birebwa nayo.