December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Wari uziko ikijumba gifite uruhare mu kurwanya kanseri y’abagabo yitwa prostate cancer?

YASUWE 72 

Ikiribwa cy’ikijumba gikungahaye kuri vitamine A(beta carotene) kandi mu bushakashatsi bwakozwe k’urubyiruko hagaragajwe ko ifunguro ririmo vitamine A rigira uruhare mu kurwanya cancer ifata igice cyo mu myanya myibarukiro y’abagabo cyitwa prostate mu cyongereza(prostate cancer), kandi ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvard cy’ubuzima bugaragaza ko vitamine A ifasha mu kurwanya cancer y’amara.

Kubera ko ibjumba bifite igice kinini igifu kitabasha gusya , ibijumba bifasha mu kurwanya indwara y’impatwe bigashyira ku rugero igogora ryo mu mubiri.

Ku bagore bagejeje igihe cyo kubyara, gufata ifunguro ry’ibihingwa bifite ikinyabutabire cya iron bizamura uburumbuke.

Ibimera bifite vitamine A na vitamine c nk’ibijumba bifasha mu kwongerera ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu ubiriye kubera imbaraga bigira iyo byiyongereye.

Ikijumba ni ingenzi mu mubiri w’umuntu

Ibijumba bifasha umubiri w’umuntu kubona amazi , kandi nk’uko mubizi amazi ni cyo kintu cy’ingenzi mu mubiri w’umuntu. Ibi bifasha no gushyira amazi ari mu mubiri w’umuntu ku rugero rukenewe bigatuma ingirangingo z’umubiri zikora neza.

Amakuru dukesha urubuga rw’ubuzima medicalnewstoday.com, avuga ko  ibijumba bigira uruhare mu kurwanya indwara zifata mubuhumukero nk’ibihaha ibyo byose bikaganisha ku kurwanya imwe mu ndwara zikomeye ariyo ya asthma.

Ikijumba ni ikiribwa abantu benshi bakunze gusuzugura ngo birahendutse, abandi ngo n’iby’abaturage nta musilimu urya ikijumba, nyamara ngirengo biragaragara ko ikijumba gifite ubudahangarwa mu kurinda cancer ikomeje koreka imbaga y’abantu hirya no hino ku isi ndetse no kubaka umubiri w’umuntu.